FERWAFA yanyomoje amakuru avuga ko Kwizera Ol... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa sita z'amanywa, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umunyezamu wa Amavubi Kwizera Olivier yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y'Epfo. 

Aya makuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ubugira gatatu ashaka kwihishahisha mu buryo butemewe ngo asohoke muri hoteli Amavubi acumbitsemo.

Umunyamategeko akaba n'umuvugizi muri FERWAFA, Jules Karangwa uri kumwe n'ikipe y'igihugu muri Afurika y'Epfo, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha kuko Kwizera ameze neza ndetse agiye kujya mu myitozo n'abandi bakinnyi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati: 'Ni ibihuha, abakinnyi bose uko ari 21 wongeyeho York Rafael uje nonaha turi kumwe kuri hoteli, mu kanya turajya mu myitozo. Muze tube inyuma ya Amavubi'.

Uyu munyezamu ukinira ikipe ya Rayon Sports asanzwe azi cyane muri Afurika y'Epfo dore ko yakiniye Free State Stars igihe kitari gito.

Amavubi afite urugamba rutoroshye mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire, aho afite umukino wa mbere wo mu itsinda tariki ya 2 Kamena 2022 azesuranamo na Mozambique, umukino uzabera muri Afurika y'Epfo, mu gihe tariki ya 7 Kamena Amavubi azakira Senegal kuri Stade Huye saa tatu z'ijoro.

Muri iyi mikino Amavubi ari mu itsinda rya L ahuriyemo na Senegal, Mozambique na Benin.


Kwizera Olivier (uri hagati) byavuzwe ko yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y'Epfo

FERWAFA yamaganye amakuru yavuzwe ko Kwizera Olivier yatorotse yemeza ko ari mu myitozo na bagenzi be



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117650/ferwafa-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-kwizera-olivier-yafashwe-ashaka-gutorokera-muri-afurika-117650.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)