Dore abakinnyi Rayon Sports izongeramo ndetse n'amafaranga bazatwara - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022 kuri Grazia Apartment Hotel, habereye inama nyunguranabitekerezo y'Umuryango wa Rayon Sports.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n'abahagarariye fan clubs, bamwe mu bayoboye Rayon Sports n'ababaye hafi yayo mu bihe bitandukanye, haganiriwemo ingingo zitandukanye by'umwihariko ku bijyanye no kurushaho kubaka ikipe yabo; bongeramo amaraso mashya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragarije abitabiriye inama, umubare w'abakinnyi iyi kipe yifuza kongeramo, abo yifuza kongerera amasezerano ndetse n'amafaranga bizatwara.

Dore imbonerahamwe igaragaza abakinnyi Rayon Sports yifuza kongeramo ndetse n'amafaranga bizatwara:

Kugura abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abahasanzwe, bizatwara agera kuri miliyoni 185

Muri iyi nama kandi abayitabiriye bahise bakusanyiriza hamwe miliyoni 39 z'amanyarwanda ndetse n'ibihumbi 3 by'amadorali.

Nubwo ariko yari inama yatumiwemo abayoboye Rayon Sports bose, hari bamwe mubayiyoboye batayigaragayemo nka Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denys, Munyakazi Sadate, Paul Ruhamyambuga n'abandi.



Source : https://yegob.rw/dore-abakinnyi-rayon-sports-izongeramo-ndetse-namafaranga-bazatwara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)