Bose bati 'Sohoka'!!! Abanyamakuru baniganye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo hakinwaga umunsi wa 27 wa shampiyona, umunsi wariho umukino ukakaye ndetse usobanuye byinshi ku rutonde rwa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports barushanwa amanota atatu gusa.

Kiyovu Sports yashakaga kunganya na APR FC amanota, yaje kubigeraho itsinze APR FC ibitego 2-1, APR FC iba itsinzwe umukino wa 3 muri iyi shampiyona. Nyuma y'umukino habaye ikiganiro n'itangazamakuru maze umutoza Adil wa APR Fc wari wanze kuvuga ku mukino yaherukaga gukina, aba ari we utangira aganira n'itangazamakuru.

Umutoza Adil agihabwa ijambo, yahise abaza Umunyamakuru Musangwamfura Christian wahoze akorera Radio 10 niba ari umunyamakuru undi na we amusubiza ko ari we. Ntabwo byarangiriye aho kuko Adil yahise yongera kumubaza ngo namwereke ikarita y'akazi undi aranga avuga ko atariwe akwiye kwereka ikarita.

Adil muri iyi minsi ntabanye neza n'itangazamakuru

Kuva ubwo abanyamakuru bandi bavuze ko ibyo Adil ari gukora ari nk'agasuzuguro bamubwira ko nta kiganiro cye bagikeneye ashatse yakwigendera. Adil yabanje gutindaho, abanyamakuru batangira kuririmba mu majwi arenga basaba ko Adil asohoka. Amajwi yumvikanaga yari mu rurimi rw'igifaransa tugenekereje mu kinyarwanda twavuga ko ari "Adil sohoka, Adil sohoka".

Usibye kuba Adil yari atangiye kwibasira umunyamakuru amwaka ibyangombwa, uyu mutoza yari amaze iminsi atagaragara mu biganiro n'itangazamakuru dore ko yihitiramo umukino ari butangeho ikiganiro. Ubwo Adil yaherukaga gutanga ikiganiro n'abanyamakuru hari abanyamakuru bagera kuri batatu yari yifatiye ku gahanga anenga ubunyamwuga bwabo ndetse anapfobya ibyo bakora kuko ngo bafite ubushobozi bucye.

Ese koko ikiragano cya Adil cyaba kirimo kurangira?



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117182/bose-bati-sohoka-abanyamakuru-baniganye-ijambo-adil-umutoza-mukuru-wa-apr-fc-117182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)