Header Ads Widget

Technology

Amafoto utabonye yaranze umukino APR FC yatsinzemo Etoile del'Est #rwanda #RwOT

APR FC yatsinze Etoile del'Est 3-1 ishimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo nyuma y'umunsi wa 25 wa shampiyona 2021-22.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Etoiledel'Est yatangiye nabi, maze hakiri kare ku munota wa 11 ku makossa y'umunyezamu Allan, manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya mbere.

Umutoza Abdou Mbarushimana yaje gukora impinduka ku munota 39, uyu munyezamu avamo hajyamo Yves wahise utsindwa igitego cya kabiri na Buregeya Prince ku mupira w'umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 43.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya gatatu maze amakipe ajya kuruhuka ari 3-0.

Etoile del'Est itari mu mukino ndetse itanabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ari nacyo rukumbi babonye ku kunota wa 65 gitsinzwe na Jimmy Kibengo.

APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka ibitego havamo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco hajyamo Mugunga Yves, Itangishaka Blaise waje no kugira ikibazo cy'imvune asimburwa na Nshuti Innocent ndetse na Rwabuhihi Placide ariko biranga umukino urangira ari 3-1.

Nyuma y'umunsi wa 25 APR FC niyo iyoboye n'amanota 57, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite umukino na Rutsiro ku munsi w'ejo.

AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-yaranze-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-del-est

Post a Comment

0 Comments

Nature