Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, mu mujyi wa Kigali habereye Siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya mbere cy'ukwezi ndetse n'icya gatatu, Siporo ya none ikaba yitabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wanasuye ibice bitandukanye byo muri Nyarugenge.

Nk'uko bigaragara mu mafoto ndetse n'amashusho yashyizwe hanze nurubuga rwa Instagram rwa Perezida Paul Kagame, berekanye ko umukuru w'igihugu yakoreye Siporo mu bice byo muri Nyarugenge akaba yanageze ahazwi nko mu Biryogo.

Muri ayo mafoto, abaturage bahuye n'umukuru w'igihugu agaragaza akanyamuneza mu maso yabo ko bishimiye guhura na Perezida Paul Kagame n'ubusanzwe ukunze gutembera ari uri siporo hirya no hino mu bice bitandukanye agahura n'ababa bitabiriye iyo Siporo rusange.

Muri iyi siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru ikitabirwa na Perezida Paul Kagame, yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

The post Amafoto â€" Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)