A$AP Rocky yavuze ibintu bitangaje kuri Rihan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na magazine ya Dazed&Confused, Rocky yagize ati:'Nzahora iteka nibutsa abana banjye kutigera na rimwe batakaza icyizere cyo kurotora inzozi zabo, n'iyo baba bakuze zitaragerwaho nta kigomba kubahagarika ku gukomeza guhatana ngo zigerweho.'

Agaruka ku cyizere yifitiye cyo kuzavamo umubyeyi mwiza no kugira abana b'abahanga, ati:'Ndizera ko nzarera abana b'abahanga batagira ivangura muribo, ariko sinshaka kuvuga b'abamalayika gusa mu kuri ndifuza abana beza bafite ababyeyi beza.'

Rihanna na Rocky batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo mu ntangiriro za Mutarama 2022, ubwo basangizaga isi amafoto yabo bombi arimo n'agaragaraza ubwambure bw'inda yose ya Rihanna.

Kuva icyo gihe kwerekana inda mu myambarire itandukanye Rihanna yaserukanaga ahantu hatandukanye, nko muri Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n'ahandi yabigize umuco akenshi kandi yabaga aherecyejwe na Rocky.

Muri iki kiganiro kandi A$AP Rocky yagarutse kuri Rihanna, ati:'Ntecyereza ko ari ibintu byaremewe kuba, ko njye nawe duhuza muri byose. Ntababeshye bwo mbere y'uko tugira aho tujyana, bidusaba imbaraga nyinshi ngo tubashe kujyanisha. Dufata umwanya munini wo kureba ibyo twambara, rimwe tuba twambaye ibimeze kimwe cyane iyo hari ibyo naguze akabyishimira, mba mbizi ko aza kubyiba ariko akaza kubigarura.'

A$ap Rocky yemeje ko ari mu rukundo na Rihanna muri Gicurasi 2021 ubwo yari mu kiganiro n'ikinyamakuru cya GQ, nyuma y'iminsi itari micye havugwa amakuru y'uko aba bombi bari mu rukundo. Muri iki kiganiro yise Rihanna urukundo rw'ubuzima bwe.

A$AP asanga yararemewe kubana na Rihanna

Kwerekana inda mu gutwita kwa Rihanna byari nk'umuco

A$AP yatangaje ko yizeye kuzarera abana neza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117702/aap-rocky-yavuze-ibintu-bitangaje-kuri-rihanna-nicyizere-afite-cyo-kugira-abana-babahanga-117702.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)