'Politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera mu Rwanda' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iratangaza ko politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera, kuko hari inzego zishinzwe kuyikumira n'amategeko ahana uwayijanditsemo.

Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bana b'u Rwanda, kugeza umugambi wa jenoside nyir'izina ushyizwe mu bikorwa.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

Gusa minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gukorera politiki nk'iyo mu Rwanda bitagishoka dore ko ngo hari n'ababigerageje mu myaka yashize leta igatesha.

Agira ati 'Politiki yose yaba ishaka gusenya igihugu ntabwo ishobora gukorwa kuko icya mbere ni uko amategeko ubwayo abibuza uhereye ku itegeko nshinga. Kandi icya kabiri ni uko n'imitwe ya politiki na none yagenderaga ku ngengabitekerezo ya jenoside muri iyi myaka 28 ishize jenoside ihagaritswe, byagiye bigaragara ko hari abanyapolitiki bagiye bashaka kugarura ibyo bitekerezo leta yagiye ibigiramo uruhare n'inteko ishinga amategeko iyo mitwe igaseswa. Mwibuke muri 2003 amashyaka nka MDR Parmehutu yarasheshwe kuko byagaragara ko ishaka kugarura ya ngengabitekerezo ya kera.'

'Bivuze ko abakora politiki ubu barabizi ko hari imirongo ngenderwaho itagomba kongera kugarurwa ni ukuvuga politiki y'urwango, ivangura amacakubiri, itoteza n'ingengabitekerezo ya jenoside. Ni nayo mpamvu uza avuga ko aje gukora politiki ariko bikagaragara ko itubakiye ku bumwe bw'abanyarwanda ntabwo uwo mutwe wa politiki wemerwa na SENA y'u Rwanda, ifite inshingano zo kugenzura ko imitwe ya politiki yemewe idakorera mu murongo wo gutanya abanyarwanda noneho iyo mitwe igaseswa.'

Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza impungenge kubera abiyita abanyapolitiki bakoresha imbuga nkoranyamabaga nka Youtube, bagakwirakwiza imvugo z'urwango n'amacakubiri.

Umushakashatsi kuri jenoside, Tom Ndahiro ni umwe mu bifuza ko inzego bireba zakongera umurego mu guta muri yombi uwo ari we wese ukoresha imvugo ihembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside nta kujenjeka.

Hari imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kunenga u Rwanda iyo inzego z'ubutabera zigize uwo zita muri yombi zimukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya jenoside.

Inararibonye muri politiki y'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'urubuga ngishwanama rw'inararibonye, Tito Rutaremara we asanga Leta y'u Rwanda ishyira ku mu nzani mu nyungu z'ubutabera ariko na none n'ubwiyunge budasigaye inyuma.

'Buriya iyi leta y'ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda aribwiriza reka tumubwire, ejobundi ikongera ikamubwira iti nyamuneka, ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyamuneka, yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n'abandi bageze aho.. irambiwe iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab'amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, ruherutse gutangaza ko rwakiriye dosiye 53 z'ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe cy'iminsi 7 y'icyumweru cy'icyunamo ku nshuro ya 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe abatutsi.

@RBA

The post 'Politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera mu Rwanda' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/18/politiki-yamacakubiri-ningengabitekerezo-ya-jenoside-ntaho-yamenera-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)