DR Congo -Butembo: Inyeshyamba zinjiye mu misa ya Pasika bitera impagarara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyeshyamba za Maï-Maï zateje impagarara ubwo zinjiraga mu misa ya Pasika ahitwa Bunyuka muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu ya ruguru, hagakurikiraho imirwano, nk'uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Ibinyamakuru bivuga ko inyeshyamba zibarirwa muri za mirongo zinjiye muri kiriziya gatolika ya 'reine des anges de Bunyuka' ahagana saa tatu z'igitondo harimo misa ya pasika.

Padiri mukuru Hilaire Kamavu w'iyo paruwasi asubirwamo na Radio Moto Butembo-Beni ya diyoseze gatolika yaho ko aba barwanyi bashakaga gusahura bimwe mu bikoresho bya kiriziya.

Umwe muri abo barwanyi yarashe hejuru mu kiriziya maze abakristu bari baje kwizihiza izuka rya Yezu babyigana basohoka bakizwa n'amaguru.

BBC yagerageje kuvugana na bamwe mu bategetsi muri aka gace ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Padiri Kamavu asubirwamo n'iyo radio agira ati: 'Buri wese yahunze uko ashoboye kuko misa yari igeze ku musozo kandi misa yari gukurikiraho ntiyashobotse…Dufite ubwoba kuko twatewe n'intama zacu…'

Ikinyamakuru Rtpa-rdc kivuga ko ingabo za leta zitatinze gutabara zikarasana n'abo barwanyi, kivuga ko hapfuye umwe muri abo ba Maï-Maï.

Rtpa-rdc ivuga ko uretse misa zindi zari gukurikiraho zitabaye, n'ubuzima busanzwe muri Bunyuka bwahagaze kuri pasika kubera iki gitero n'imirwano yagikurikiye, mbere y'uko agahenge kagaruka.

Abategetsi bavuga ko nta musivile waguye muri iki gikorwa cyahungabanyije pasika muri ako gace, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zimaze hafi umwaka mu bihe bidasanzwe by'ubutegetsi bwa gisirikare byagenwe na leta kugira ngo abasirikare babashe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Gusa abaturage n'imiryango itegamiye kuri leta bavuga ko ibyo bikorwa bya gisirikare nta musaruro ufatika biratanga kuko imitwe inyuranye ikimonogoza muri izi ntara.

Mu 2017, iyi paruwasi ya Bunyuka nyine yatewe n'inyeshyamba zatwaye bunyago abapadiri babiri; Charles Kipasa na Jean-Pierre Akilimali, kugeza n'ubu ntibongeye kuboneka.

@BBC

The post DR Congo -Butembo: Inyeshyamba zinjiye mu misa ya Pasika bitera impagarara appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/18/dr-congo-butembo-inyeshyamba-zinjiye-mu-misa-ya-pasika-bitera-impagarara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)