Ni mu gikorwa cyateguwe n'Umuryango w'Urubyiruko 'Our Past Initiative' ugamije kwiga no kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe mu bikorwa bakora harimo gutegura igihe cyo kwibuka by'umwihariko ku rubyiruko mu rwego rwo kwigisha abakiri bato, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni yahitanye.
Kuri uyu wa Gatandatu umubare munini w'urubyiruko ruturutse impande n'impande mu Mujyi wa Kigali wahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku gaciro n'icyo kwibuka bisobanuye ku rubyiruko, imivugo n'imikino bigaragaza amateka ya Jenoside.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Ntwali Christian, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo bazibe icyuho kiri mu rubyiruko cyo kudasobanukirwa neza amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.
Ati 'Turagira ngo dukureho icyinyuranyo kinini kiri hagati y'ababayeho mbere ya Jenoside n'abavutse nyuma yayo cyangwa abari bato, turagira ngo tubahuze abato bige abakuze batange ubumenyi kugira ngo tubashe kurinda no gusigasira ibyagezweho.'
Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye abategura iki gikorwa kuko bitanga icyizere ko amateka y'u Rwanda atazazima.
Ati 'Ntabwo amateka yacu azazima, ntabwo abacu bazazima muhari kuko mwarashibutse kandi mufite abo mwashibutseho nabo bagize urugendo rwabo kandi bakirugira.'
Yakomeje ashishikariza abariho mu gihe cya Jenoside gutinyuka bagatanga amakuru nyayo ku bakiri bato.
Ku ruhande rw'urubyiruko rwitabiriye rwashimye abategura iki gikorwa gituma bahurira hamwe bakibuka, bemeza ko nubwo bamwe bari bato abandi bari bataravuka mu gihe cya Jenoside ariko bumva neza agaciro ko kwibuka.
Umwe mu batangije Digital Kwibuka, Kalinda Brendah, yavuze ko kwibuka kuri we ari igihango afitanye n'igihugu ndetse abifata nko gusubiza icyubahiro abazize Jenoside.
Ati 'Kwibuka kuri njye mbifata nk'ikintu gikomeye numva ko ari ukuzirikana abacu twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze kandi kumenya amateka y'igihugu cyanjye no kurwanya icyatuma Jenoside yakongera kubaho mu gihugu cyanjye no mu bindi.'
Yakomeje ati 'Bivuze kandi ubutabera, kwiga kubabarira kandi mba numva ari igihango nahanye n'igihugu n'abantu yaba abariho n'abo twabuze mu gihe cya Jenoside.'
Nsengima Sylvestre, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ari no kurinda ibyo igihugu cyimaze kugeraho.
Ati 'Kwibuka kuri njye ni uguha agaciro abacu, ubuzima n'ibyagezweho numva ko uyu ari umuco tugomba gusigasira tukawutoza n'abato bari inyuma yacu kugira ngo tugumane umwimerere wacu.'
Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Dushime Kayumba Darina, yavuze ko iki ari igikorwa aha agaciro cyane kandi ko kwibuka bifasha urubyiruko gusobanukirwa igihugu neza.
Ati 'Kwibuka ni ingenzi cyane kuko bitwibutsa ibyabaye mu bihe byashize kandi bikaduha n'imbaraga zo gukora ibyiza by'umwihariko nkatwe urubyiruko, bitwereka aho twavuye n'aho turi aka kanya.'
Our Past Initiative imaze imyaka 11 ikora, ifite intego eshatu zirimo kwiga no kwigisha urubyiruko amateka, gukangurira abakuru kwigisha urubyiruko amateka yaranze Jenoside no gukangurira urubyiruko kwegera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi myaka bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ababa mu mudugu w'abamugariye ku rugamba wo mu Murenge wa Kanombe.
Mu 2015-2020 bavuguruye amazu atandatu y'abarokotse Jenoside banubaka imwe mu Mudugudu wa Ntarama, banabagenera amazi n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba banatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 30.
Mu 2021-2022 mu Mudugudu wa Ngeruka bakoze igikorwa cyo kuvugurura amazu y'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2012 ndetse banabafasha gutangiza imishinga mito n'ibindi byinshi, bemeza ko ibikorwa byabo bikomeje.





















Amafoto: Igirubuntu Darcy