Umwana wa Cristiano Ronaldo yitabye imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere, Cristiano Ronaldo yatangaje amakuru ababaje avuga ko umwe mu mpanga ze yapfuye igihe cyo kubyara.

 

Ati: 'Ni mu kababaro gakomeye tugomba gutangaza ko umwana w'umuhungu yapfuye. Ni umubabaro mwinshi ababyeyi bose bashobora kumva '. Ibi bikaba byavuzwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru na mugenzi we, Georgina Rodríguez, mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

 

Bakomeje, bemeza ko umukobwa wabo yarokotse bati: 'Gusa kuvuka k'umukobwa wacu biduha imbaraga zo kubaho muri iki gihe dufite ibyiringiro n'ibyishimo.'

 

Aba bombi barangije ubutumwa bwabo bashimira abaganga n'abaforomo babafashije igihe bari mu bitaro kandi basaba inshuti n'abavandimwe kubaba hafi muri iyi minsi y'ubwirabure.

 

Bashoje bati: 'Mwana wacu, uri umumarayika wacu'. Tuzahora tugukunda. '

 

Mu Kwakira 2021, umustar wa Manchester United, 37, na Rodríguez w'imyaka 28, batangaje ko atwite impanga.

 

'Nshimishijwe no gutangaza ko dutegereje impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo. Dutegerezanyije amatsiko kubabona.'

 

Cristiano Ronaldo kandi ni papa w'umuhungu Cristiano Jr., 11, impanga Mateo na Eva b'imyaka 4, n'umukobwa Alana.

 

Ronaldo n'umutambukanyi we Georgina Rodrígiez bakundana kuva muri 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya Gucci aho Rodríguez yakoraga.



Source : https://yegob.rw/umwana-wa-cristiano-ronaldo-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)