Ubuhamya bwa Rutaburingoga wabonye ba nyirarume bica se akabaha imbabazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uganira n'uyu musore avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu byamushegeshe cyane kuko yiboneye abantu benshi bicwa n'amaso ye bikamutera ihungabana.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye uyu musore afite imyaka 11 akaba imfura mu muryango w'abana batandatu.

Umuryango wose wo kwa se ngo waje kwicwa n'abo mu muryango wo kwa nyina (ba nyirarume) ku buryo bawishe hafi kuwurangiza.

Ati ' Barabishe bica na papa ariko abana twese baradutabara, nyuma rero naje kubacika mpungira ahandi kwa masenge. Ndi kujyayo nasanze interahamwe zishe abantu umunani ku muhanda zishyingura amacumu nanjye zigiye kunyica mpita mpinduka ikiragi nsa nk'uwutaye ubwenge.'

Rutaburingoga yavuze ko Interahamwe imwe muri izo yahise isaba bagenzi be kutica uwo mwana ngo kuko bari bahereye mu gitondo bica ibabwira ko bamureka bakazamwica ku munsi ukurikiyeho.

Ngo yahise akomeza urugendo ariko ngo kuva ubwo akajya yigira nk'umuntu utavuga. Aho yari agiye naho ngo yasanze babakuye mu nzu bagiye kubica biba ngombwa ko asubira iwabo.

Ati ' Ku myaka nk'iyanjye kubona umuntu umwe, babiri batatu babica byarampungabanyije cyane kuko nabonye umubare mwinshi mwinshi w'abatutsi bicwaga.'

'Naraje rero njyana n'abo mu muryango wo kwa Mama duhungira Benako muri Tanzania tugezeyo uwashakaga kureba uko umututsi asa bazaga kubatwereka.'

Rutaburingoga yavuze ko Jenoside irangiye, bagarutse mu Rwanda nyirarume aho kumusubiza mu ishuri amujyana kumuragirira inka.

Yamaze imyaka hafi ine aragira inka nyuma ngo yaje kumutoroka arataha ajya gusubira mu ishuri.

Ati 'Navugaga ndidimanga ngeze aho noneho ndaceceka simvuge. Ngeze mu ishuri natangiriye mu wa gatatu abo twatangiranye bari gusoza ay'isumbuye njye ndi gutangira, bwari ubuzima bubi, bugoye, bubabaje hari ubwo numvaga naniyahura.'

Ku kigo yigagaho ngo baje kubona ko Rutaburingoga afite ikibazo bamushakira umuntu umufasha mu kumugarurira ubwenge ndetse akanamwigisha kurira, kuvuga ndetse ngo batangira kumuvuza.

Umuryango wa Haguruka ngo nawo waje kumenya uyu musore utangira kumufasha kongera kugaruka mu buzima neza.

Wamufashije kubona amasambu y'iwabo yari yarigaruriwe n'abandi bantu, kuvuga byongera kugaruka asubira mu buzima busanzwe neza.

Rutaburingoga avuga ko kimwe mu bintu byamugoye ariko ashima Imana ko byaje gukemuka harimo no kubana na Mama we neza kandi abizi neza ko basaza be aribo bishe se kandi bakamwicira imbere y'abana be.

Uko yagiye gushinja ba nyirarume muri Gacaca

Rutaburingoga yavuze ko ubuzima bwe bwahuye n'ibizazane byinshi birimo no kujya gushinja muri Gacaca ba nyirarume bagize uruhare mu kwica se umubyara.

Ati ' Najyaga muri Gacaca kubashinja, bakatiwe n'inkiko , urumva nk'umuntu wari warabyiboneye mbizi neza nagombaga gutanga ubuhamya, baza kwemera ibyaha basaba imbabazi, nabashinjaga ndi kumwe na Mama nawe yarabashinjaga.'

Uko yiyunze na ba nyirarume

Rutaburingoga yavuze ko abamwiciye baje gufungwa igihe kiragera bagafungurwa bakagaruka mu miryango yabo.

Yavuze ko umunsi umwe yateye intambwe akabegera bakaganira ku byabaye bikarangira abababariye kuri ubu ngo imiryango yarongeye iba umwe.

Ati ' Twariyunze ubu tumeze neza, turaturanye ubu dusabana amazi nta kibazo dufitanye. Kugira ngo rero ubeho mu buzima bwishimye ni iyo ubabariye, twe abarokotse nitwe dufite icyo gutanga aricyo kubabarira, ubu meze neza nta kibazo mfitanye n'umuntu tubanye neza.'

Rutaburingoga kuri ubu yasoje kwiga kaminuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-rutaburingoga-wabonye-ba-nyirarume-bica-se-akabaha-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)