U Rwanda rwahawe miliyari 5 Frw zo kwita ku mpunzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga yatanzwe izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n'ibindi nkenerwa.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z'Abanye-Congo n'Abarundi bari mu nkambi zitandukanye.

Bitewe n'ibibazo by'intambara byagiye birangwa mu Karere byatumye hari impunzi nyinshi zituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi zihungira mu Rwanda.

Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo buri mpunzi ibashe kubona ibyo ikenera by'ibanze bya buri munsi mu mwaka wa 2022.

PAM ifasha abantu bari hirya no hino bugarijwe n'amapfa n'abandi bashonje bakabasha kubona amafunguro.

U Rwanda rwahawe miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda zo kwita ku mpunzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-miliyari-5-zo-kwita-ku-mpunzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)