Tonzi yasohoye Album 'Umurage Mwiza' y'indiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Umurage Mwiza" ni Album nshya ya Tonzi igizwe n'indirimbo 7, ikaba imara iminota 24. Tonzi yayishyize hanze mu mpera za Mata 2022 mu gihe u Rwanda n'Isi biri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igizwe n'indirimbo umubyeyi we yakundaga kuririmba akiriho ndetse hariho imwe muri zo ikubiyemo amagambo ya nyuma yasize yandikiye umukobwa we Tonzi. 

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tonzi yahishuye ko umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe akomoraho impano y'ubuhanzi, ashimira Imana ku bw'umurage mwiza yamusigiye. Ati "Ndashima Imana cyane kunshoboza, nshimira cyane ababyeyi banjye ku murage mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana nisanzemo, gusenga buri munsi, uko twateranaga nk'umuryango ni impano ikomeye cyane mu mikurire y'umwana ndabishimira Imana cyane".

Yavuze ko izi ndirimbo yahereyeho ari zo umubyeyi we yakunda kurusha izindi. Ati: "Izi ndirimbo uko ari 7 nabanje gukora mu zindi nyinshi yakundaga, ni uko ari zo ziyoboye izindi Mama yakundaga kugeza ku munota wa nyuma duherukana. Urwandiko yasize yanditse ni urw'iyo ndirimbo isoza "Yesu abe hamwe nawe hose". Ariko mu gihe cyose twari kumwe izo ni zo yibandagaho cyane. N'izindi nzakomeza kuzishyira ku zindi Albums zizagenda zikurikira zihariye zo mu gitabo zihimbaza Imana".


Tonzi akiri agahinja, hano yari ateruwe n'umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muhanzikazi yadutangarije ko iyi Album ye "Umurage Mwiza" ayifata nk'urwibutso ku bana be n'umuryango wose, akaba ari umurage yasigiwe n'umubyeyi we. Yavuze ibibazo yabajijwe n'abana be byamusunikiye gutunganya izi ndirimbo muri studio. Ati "Icyanteye gukora iyi Album, ni urwibutso rukomeye ku bana bacu ndetse n'abo mu muryango mugari. Nayikoze nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye n'abakobwa bacu aho umwe muri bo - umuto arihariye mu kubaza cyane - yarambajije ngo 'Mama ko nguhamagara Mama, wowe ntarakumva uhamagara Mama'? "

Tonzi avuga ko byamusabye gutekereza neza ku gisubizo ari buhe umwana we. Ati: "Eeee byansabye gutekereza gato icyo musubiza numva biraremereye, ndamubwira nti 'ni uko atakiriho'. Akomeza ambaza byinshi uko nyirakuru wabo yari ameze, ngenda mbasobanurira ko yakundaga kuririmba cyane za ndirimbo mwumva nkunda kuririmba zo mu gitabo, akaba yari azi ubukorikori, kudoda, kuboha n'ibindi…"

Ati "Bagenda bambaza byinshi. Kuva ubwo ngira icyo gitekerezo kuko ndazibaririmbira (indirimbo) ariko nsanga kuzikora muri studio bizabafasha kuzumva kenshi mu bihe bitandukanye, bakazifata mu mutwe tukajya tuziririmbana kenshi kuko iyo twahuye nk'umuryango mugari turaziririmba, nibanda cyane ku zo Mama yakundaga kuririmba kenshi, uwo murage mwiza ugakomeza gutemba no mu bana bagakura baririmbira Imana".


Tonzi yashyize hanze Album y'umurage mwiza yasigiwe n'umubyeyi we

Tonzi yakomeje avuga yasanze ari byiza gusohora iyi Album ye "muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho twibuka umubyeyi wanjye, abavandimwe bo mu muryango mugari ndetse n'abandi banyarwanda bishwe bashinyagurirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru ni urwibutso rukomeye rumutwibutsa kuko izi ni zimwe mu ndirimbo ze zihariye yakundaga cyane. Nzakomeza no kugenda nzikora muri studio kugira ngo umurage yadusigiye utembere no mu buzukuru gukomeza…"

Iyi Album nshya ya Tonzi iri kuri shene ye ya Youtube "Tonzi", ikaba igizwe n'indirimbo 7 zikunda gukoreshwa cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, ari zo: "Gihe Cyiza Cyo Gusenga  No 100", "Mbese Urumva Ushaka No 93", "Mu Gitondo No 82", "Huguma Mutima Wanjye No 20", "Ungumane No 29", "Uri Uwera No 200" na "Yesu Abe Hamwe Namwe No 41". Tonzi ati:  "Abakunzi bose b'izo ndirimbo ndayibatuye". Yashimiye cyane Producer Livingstone Legacy wamutunganyirije iyi Album.

Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomoje ku byo ahishiye abakunzi be mu minsi iri imbere, ati: "Mu minsi iza mbahishiye ibindi byiza byinshi". Yasoje ashimira abakomeje kumushyigikira mu muziki we wo kuramya Imana barangajwe imbere n'umuryango we, ati: "Ndanashimira cyane umuryango wanjye umba hafi mu bikorwa byanjye, nananishimira inyarwanda.com ko muba muhari iteka gushyigikira ibikorwa by'abahanzi mukabigeza ku bakunzi bacu aho baherereye hose".


Tonzi yashyize hanze Album nshya 'Umurage Mwiza'


Tonzi yunamiye umubyeyi we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANO UREBE ALBUM Y'INDIRIMBO TONZI AFATA NK'UMURAGE YASIGIWE N'UMUBYEYI WE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116779/kwibuka-28-tonzi-yasohoye-album-umurage-mwiza-yindirimbo-7-zakundwaga-bihebuje-numubyeyi-w-116779.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)