Sobanukirwa ibituma abagabo bamwe barangiza vuba n'uko abafite icyo kibazo babigenza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo kiri mu bibazo bihangayikishije abagabo benshi mu mpande z'isi yose. Niba uri umugabo ukaba ufite iki kibazo ntiwihebe ngo ukeke ko ari wowe wenyine. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibibazo byose wibaza ku kurangiza vuba (Ejaculation Précose) ndetse n'ubufasha ku bafite iki kibazo.

Ese kurangiza vuba babivuga ryari ?

Umugabo urangiza atabishaka mbere y'uko yinjiza igitsina cye mu cy'umugore cyangwa se akarangiza mu gihe kitarenze iminota 2 igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kigitangira, bavuga ko yarangije vuba. Ibi bikaba bimubaho buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni izihe mpamvu zitera kurangiza vuba ?

Kurangiza vuba biterwa n'ibintu byinshi bitandukanye.Bishobora guterwa n'imikorere y'ubwonko (psychological functions), cyangwa kumikorere yumubiri (physiological fucntions) biba bitameze neza.

Dore bimwe mu bishobora gutera umugabo kurangiza vuba :

  • Kwitinya mu gihe cy'igikorwa
  • Kuba umugabo mbere yo gushaka yarahoranye ingeso yo kwikinisha
  • Guhangayikishwa no kuba atabasha gushimisha umugore we ntamenye ibiri kubera mu mubiri we.
  • Kumva ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu kibi ko ari icyaha umugabo akumva adatekanye muri we.
  • Kutagira ubumenyi n'uburambe bwo gukora imibonano mpuzabitsina
  • Ibibazo hagati y'abashakanye bitakemutse
  • Ububwayi bw'umuyoboro wa urètre cyangwa se prostate
  • Uburwayi butandukanye nka Diyabeti,Cancer,n'izindi
  • Kunywa ibiyobyabwenge
  • Umugabo ukuze ubonana n'umugore ukiri muto (arusha imyaka myinshi).

Dore inama zigirwa abafite iki kibazo :

  • Itonde, imibonano mpuzabitsina si irushanwa. Wihubagurika ahubwo bigenze gahoro.
  • Mbere yo gitangira igikorwa banza utegure umugore wawe bihagije, bityo amarangamutima n'ibyuyumvo byawe bigende ku murongo.
  • Jya ugira igihe gisa n'akaruhuko mu gihe uri mu gikorwa kuko uko utwarwa n'amarangamutima yawe, niko urangiza vuba ugasigira umugore wawe ibibazo. Kera bikazavamo ubwumvikane buke no guca inyuma.
  • Ugomba kwinjira mu gikorwa wabanje gukiranuka n'umugore wawe aho mutumvikana, kwikuramo ibibazo by'akazi, kuruhuka bihagije.
  • Kujya kwa muganga wabyigiye(Sexologue). Nkuko iki kibazo kiba gituruka mu mutwe ,ntiwakwifasha kugikemura. Gukemura iki kibazo bisaba umuntu w'inzobere mu mibonano mpuzabitsina.

Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha ugatandukana n'iki kibazo ?

Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n'izo tumaze kuvuga haruguru, bikanga kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo. Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza. Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo y'abagabo kujya kuri gahunda, ituma amaraso atembera neza mu gitsina ndetse igatuma umuntu agira n'ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.

Nshimiyimana Serge, ni umuganga ukorera i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, mu ivuriro ryitwa "Ever Life". avuga ko abamugana bose babona ibisubizo byongera kuzana umunezero mu ngo zabo, bityo agasaba abafite ibyo bibazo kugana ivuriro rye no kumugisha inama nk'abashakanye, cyane ko abagabo barangiza vuba cyangwa bacika intege mu gutera akabariro amaze igihe kirekire abafasha cyane. Bashobora kumusanga mu nyubako nshya y'amashyirahamwe cyangwa bakamuhamagara kuri telefone igendanwa 0789947752.

REBA VIDEO USOBANUKIRWE KURUTAHO HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Sobanukirwa-ibituma-abagabo-bamwe-barangiza-vuba-n-uko-abafite-icyo-kibazo-babigenza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)