Ruhango-Kwibuka 28: Hashyinguwe imibiri 65 y'Abatutsi, hibutswa ko imyaka 8 ishize bemerewe inzu y'Amateka…. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu gice cy'Amayaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe, kuri uyu wa 24 Mata 2022 hashyinguwe imibiri 65 yakuwe aho yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro.  Abarokotse Jenoside bongeye kwibutsa inzego bireba ko hashize imyaka 8 bemerewe kubakirwa inzu y'Amateka  yashyirwamo amateka n'ibimenyetso bya Jenoside.

Umuyobozi w'Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Evode Munyurangabo yavuze ko urwibutso rwa Kinazi rufite ibice 4, yibutsa inzego bireba ko zikwiye kubyigaho hakaboneka inzu y'amateka yajya yigishirizwamo abakiri bato ubukana n'ubugome bwakoranywe Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe.

Yagize ati' Twaje kunamira abacu bashyinguye muri uru rwibutso rw'Akarere ka Ruhango rubitse abasaga ibihumbi 63 ndetse turashimira ubuyobozi bwite bwa Leta ko badufashije tukabona aha hantu tukahashyingura abacu, ariko aha siko hakagombye kuba hameze kuko aha hagizwe n'ibice 4 harimo; Ubusitabi bwo kwirwanaho( Jardin de resistance), Urwibutso rushyinguyemo imibiri y'abatutsi, Ubusitani bwo kwibukiramo (Jardin de la Memoire) ariko igice cya kane kigizwe n'inzu y'amateka ntikirakorwa kandi hashize imyaka 8, amaso yaheze mu kirere. Inzego zidufashe nayo yubakwe nibura abana bacu bajye baza kuhigira bamenye ubuka n'ubugome bwakoranwe iyi Jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye kuri Komini ya Ntongwe'.

Rusagara Alexis warokokeye i Kinazi wanayoboye AGSF mu myaka yatambutse, avuga ko ahagana mu mwaka  wa 2014 aribwo bemerewe kubakirwa inzu yo gushyiramo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko hashize imyaka 8 babyijejwe ariko ntacyakozwe. Asaba ko inzego zikwiye kuva mu magambo zikajya mu bikorwa kuko kwizeza umuntu ko uzamuha ukamwima wabireka agakora ibyoroshye binajyanye n'ubushobozi bwe kugjirango yirwaneho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yasabye uwari umushyitsi mukuru ko bafashwa kubona ingengo y'Imari yo kubaka inzu y'Amateka yashyirwamo bimwe mu bimenyetso ndetse n'ibyarangaga Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 kugirango ababyiruka bazayigireho birinde amacakubiri.

Yagize ati' Ba nyakubahwa turabasaba ngo ku ngengo y'Imari muzatuzirikane kuko turacyashakisha uburyo hano hakubakwa inzu ikomeye y'Amateka yashyirwamo bimwe mu bimenyetso ndetse na bimwe mu byarangaga Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abakiri bato babashe kubona aho bigira kwanga ikibi ndetse n'inyigisho mbi zishobora kubashora mu macakubiri yatuma Igihugu cyacu gisubira mu mateka mabi yatumye abasaga miliyoni y'abatutsi bicwa'.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje Abarokotse Jenoside, Abitabiriye 'Kwibuka' ko Akarere ka Ruhango na Minubumwe bazabikoraho kugirango ingengo y'Imari izaboneke hubakwe uru rwibutso rw'Amateka ya Jenoside yakoranywe ubukana n'ubugome bitewe n'ubutegetsi bubi bwabibye urwango rushingiye ku moko.

Akomeza avuga ko bikwiye ko abakiri bato bigishwa ko amacakubiri atari meza maze ingengabitekerezo mbi ya Jenoside ikaganzwa n'inyigisho zishingiye ku mateka twanyuzemo mabi kandi ashaririye tukabibutsa ko imiyoborere mibi na Politiki mbi yategekaga igihugu mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi ariyo yatumye hicwa abatutsi.

Nubwo basaba inzu yashyirwamo amateka ya Jenoside yajya yigishirizwamo abakiri bato, banasabye ko hanashyirwaho ibimenyetso by'ahantu hazwi hiciwe abatutsi nko ku cyobo cyacukujwe na Nsabimana Jacques wiswe' Pilato 'kubera intebe yari yarateye ku cyobo cyiswe CND kiri ku Rutabo.

Ni icyobo cyajugunywagamo abamaze kwicwa, mu masangano y'umuhanda ujya mu Ruhango n'undi ujya ku Rutabo ndetse n'ujya ku Mukunguri wambuka muri Kamonyi  ndetse no mu gishanga cya Nyamakumba ahiciwe Abatutsi bashutswe na Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe ngo nta bushobozi bwo kubarinda bajye mu Ruhango kuri 'Sous-Prefecture' kugirango baharindirwe ariko nyamara ashaka ko bicirwa mu gishanga cya Nyamukumba aho bari batezwe n'interahamwe n'abasirikare.

Kuri ubu, mu rwibutso rwubatse mu murenge wa kinazi mu karere ka Ruhango rushyinguyemo imibiri 63150 y'Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, bishwe n'abarimo abaturanyi babo ndetse n'impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda ahagana 1992. Bivugwa kandi ko aba bari baraje mu mugambi wo kuzatsemba Abatutsi kuko mu gihe cya Jenoside iyo bicaga umututsi, abagore babo babaga bagenda inyuma yabo n'imbabura bakotsa imitima y'Abatutsi babaga bishe. Abarokotse Jenoside bakomeza kwibutsa ko aba nabo bakurikiranwa kubera uruhare bagize mu iyicwa ry'abari bagize imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/ruhango-kwibuka-28-hashyinguwe-imibiri-65-yabatutsi-hibutswa-ko-imyaka-8-ishize-bemerewe-inzu-yamateka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)