REG VC yabonye umutoza mushya nyuma yo kwiruk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022, nibwo ikipe ya Rwanda Energy Group Volleyball Club (REG VC) yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya, Kwizera Pierre Marshall amasezerano y'imyaka ibiri.

Marshall ni izina ry'icyatwa mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, haba kuba yarawukinnye ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuba yarawutoje ari nabyo agikora magingo aya.

Kwizera Pierre Marshall wigize kuba umutoza w'umusigire wa REG VC ubwo iyi kipe yatandukanaga na Mana Jean Paul, yongeye kuyigarukamo nk'umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Mugisha Benon ushinjwa umusaruro mucye mu myaka ine yari ayimazemo.

Uretse kuba yaratoje REG VC mu 2017/18, Marshall yatoje ikipe ya Gisagara VC na Kirehe VC.

Mu myaka ibiri iri imbere uhereye uyu munsi ikipe ya REG VC igiye gutozwa na Kwizera Pierre Marshall.

Marshall asimbuye Mugisha Benon uherutse gutandukana n'iyi kipe kubera umusaruro mucye.

Benon yatandukanye na REG VC ayisigiye ibikombe birimo icya Shampiyona yatwaye mu mwaka w'imikino wa 2019-2020, ubwo yatsindaga Gisagara VC ku mukino wa nyuma, Carré d'As, Memorial Kayumba ndetse na Memorial Rutsindura.

Kwizera Pierre Marshall yagizwe umutoza mushya wa REG VC

Marshall yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri REG VC

Marshall agarutse muri REG VC nyuma y'imyaka ine



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116634/reg-vc-yabonye-umutoza-mushya-nyuma-yo-kwirukana-mugisha-benon-116634.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)