Nyuma y'iminsi 91 abatoza ba Mukura VS basezeye, bifatira ku gahanga abayobozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Mukura VS, umunya-Espagne, Tony Hernández n'umwungiriza we Guille Pereira bamaze gusezera abakinnyi b'iyi kipe aho bashinja ubuyobozi kubavangira.

Iminsi 91 yari ishize Tony Hernández yongeye kugirwa umutoza wa Mukura VS kuko yasinye tariki ya 30 Mutarama 2022.

Nyuma yo kunganya na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye uyu munsi, aba batoza basezeye abakinnyi ba Mukura VS bababwira ko imikino isigaye batazakomezanya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pereira we ibaruwa yegura yamaze kuyigeza ku buyobozi, Hernández ni we usigaye kubashyikiriza ibaruwa ye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwegure bushingiye ku bwumvikane buke hagati yabo n'ubuyobozi aho babushinja kubavangira mu mitoreze yabo bigatuma umusaruro ubura.

Aba batoza bivugwa ko kuva bagera muri iyi kipe bahinduye uburyo bw'imikinire, ibintu bitishimiwe n'ubuyobozi kuko banabonaga nta musaruro bitanga, babasaba guhindura ariko ntibabyumva neza, ibi bituma ikipe igenda ibura umusaruro.

Yari amaze gutoza imikino 12 harimo 10 ya shampiyona aho yatsinzemo 4 anganya 4 atsindwamo 2. Indi ibiri yatoje ni iyo mu gikombe cy'Amahoro aho yatsinzwe umwe atsinda undi.

Tony Hernández si ubwa mbere yari aje muri Mukura VS kuko yabaye umutoza wa Mukura Victory Sports hagati muri Nyakanga 2019, aho yabanje kungiriza umutoza mukuru Mathurin Olivier Ovambe.

Mu mikino 21, Tony Hernandez yatojemo Mukura Victory Sports icyo gihe, yayihesheje amanota 36, ayifasha gusoza umwaka w'imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa kane.

Nyuma yo gusubira muri Espagne muri Kanama 2020, nyuma y'ukwezi kumwe yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe ko atazagaruka ndetse icyo gihe yifuzwaga na Real de Minas yo muri Honduras.

Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022, ni bwo Mukura Victory Sports yatangaje ko uyu mutoza yongeye guhabwa akazi ndetse azayitoza mu myaka ibiri imbere.

Pereira (ibumoso), Hernández (iburyo), bashinja ubuyobozi bwa Mukura VS kubavangira mu mitoreze yabo
Hernández wari umutoza mukuru wa Mukura VS yeguye ku mirimo ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-iminsi-91-abatoza-ba-mukura-vs-basezeye-bifatira-ku-gahanga-abayobozi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)