Nyamasheke: Inkangu yishe abantu batandatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko ahagana saa tanu z'ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y'umukuru w'umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw'inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b'abahungu bahita bitaba Imana.

Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.

Abana bitabye Imana barimo umwe w'imyaka icyenda, uw'imyaka umunani n'uw'imyaka 12. Uri kwitwaho n'abaganga ni uw'imyaka 15.

Ahandi habaye iki kibazo ni mu kagari ka Karengera, naho igitengu kishe abantu babiri barimo abana babiri n'umugore.

Visi Meya Mukankusi yavuze ko bagiye aho ibi byago byabereye guhumuriza abaturage, banasaba abatuye mu manegeka kuhimuka kuko amakuru atangwa n'ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe agaragaza ko mu minsi iri mbere mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

Ati "Tumaze no gukorana inama ku ikoranabuhanga n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, tubasaba kubarura abantu batuye mu mazu ashobora gutwara n'ibiza, ngo abo bantu babe bacukishirijwe mu nsengero".

Abitabye Imana barashyingurwa kuri uyu wa 24 Mata 2022.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkangu-yishe-abantu-batanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)