Ni nde uzabazwa amarira y'Abamotari bakomeje gutakamba kubera igiciro cy'ubwishingizi bwa moto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bumvikana basaba inzego zitandukanye zibareberera ko bagabanyirizwa igiciro cy'ubwishingizi, bo bemeza ko cyikubye kabiri kandi ko bataganirijwe ku mpamvu yabyo.

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara moto , bumvikana bavuga ko igiciro cya Lisansi cyiyongereye, bityo ko bibashyira mu gihombo niba igiciro cy'ubwishingizi bwa moto gikomeje guhenda.

Aba bavuze ko mu nama yabahuje na Minisiteri y'ibikorwaremezo, RURA,Police ndetse n'ibigo by'ubwishingizi bari bemerewe ko mu bibazo by'ingutu byekemuwe, n'icy'ubwishingizi kizarebwaho ariko ko kugeza magingo aya nta gisubizo barabona.

Umwe yagize ati 'Iby'ubwishingizi byo biracyari kwa kundi nta cyahindutse.Iyo urebye usanga byarazamutse ugereranyije na mbere. Mbere byari ibihumbi 60Frw, bigenda bizamuka, bigera mu bihumbi 90Frw, bigera mu bihumbi 100Frw, none ubu ni ibihumbi 150Frw birenga.Mu nama bari batwijeje ko bazabikemura ariko twarategereje , twarahebye.'

Undi nawe yagize ati 'Kugeza na nubu ntabwo baragabanya igiciro cy'ubwishingizi bwa moto.Igiciro cyiri hejuru cyane.Amafaranga ibihumbi 153frw n'andi kuri moto kandi lisansi yarazamutse, urumva ayo mafaranga ni menshi, areshya na taxi voiture, turasaba ko mu by'ukuri ko batugabanyariza, amafaranga agabanyutse nabasha kwiteza imbere.'

Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'abamotari mu Rwanda FERWACOTAMU,Ngarambe Daniel, yavuze ko kugeza ubu nubwo bari bizejwe ko ikibazo kizigwaho bityo ubwishingizi bukagabanyuka, nta biganiro biraba, bityo ko inzego zibareberera zabisuzuma, zikabona gufata umwanzuro.

Ati 'Turacyategereje ko batumenyesha.Ababishinzwe nk'abakozi ba leta baba barebye aho ikibazo kiri , twategereza, tukazumva ubushakashatsi babikozeho, twe ntabwo twabimenya. Icyo inzego za leta zizatubwira tuzemera icyo kuko bazaba babirebye kuko bari mu nyungu z'utwara kugirango agabanyukirwe kandi akore neza.Nta bindi biganiro biraba.'

Guverineri wa Banki Nkuru y'uRwanda, John Rwangombwa, mu kiganiro aherutse kugirana n'Abanyamakuru, yavuze ko intandaro z'izamuka ry'ibiciro by'ubwishingizi ari imyitwarire y'abamotari bakunze gukora impanuka.

Yavuze ko ubusanzwe hari ibindi bigo by'ubwishingizi bwa moto ariko kubera impanuka za hato na hato z'abamotari, byatumye ibindi bigo bikuramo akabo karenge kuko nta nyungu bakuragamo, niko gusigara hari ikigo cya Radiant nacyo cyafashe icyemezo cyo kuzamura ubwishingizi.

Yagize ati 'Ubwishingizi bwa moto kuba butangwa n'ikigo kimwe. Ubundi ubwishingizi ni ubucuruzi,ibigo by'ubwishingizi byaje gucuruza,ariko iyo igicuruzwa kitunguka,nta muntu ugicuruza.'

'Ikibazo kuri moto ni uko ubwishingizi butangira kuri moto bwari hasi cyane ,abishingizi bagahomba.Bishingiraga moto [ku bihumbi 60Frw] , mu kanya ikagenda igakubitana na Minibus,igateza Minibus impanuka kubera ko moto ariyo yateje impanuka, ba bantu bakomerekeye muri bus bose, bakishyuzwa umwishingizi wa moto. Ugasanga ku bihumbi 60Frw yakiriye arimo arishyuzwa miliyoni 200Frw.'

Yakomeje ati 'Rero abishingira moto icyo bakoze ,baravuze ngo aho kujya mu bintu duhomberamo , reka tubyihorere. Kuba Radiant yarakomeje guhanyanyaza, bafite uko babara imibare yabo. Ariko ikibazo gihari mu by'ukuri impanuka ziterwa na moto, zigahombya ibigo by'ubwishingizi, ibigo nabyo bikabihunga.'

Avuga ko nka Banki Nkuru y'u Rwanda batategeka ikigo ngo kijye kwishingira moto.

Ati 'Ntabwo rero wahaguruka nka Banki Nkuru y'uRwanda cyangwa leta ngo utegeke ikigo ngo jya kwishingira moto. Kuko nigitangira guhomba ntabwo uzamuha amafaranga asubizamo cya gihombo yagize.'

Guverineri wa BNR yavuze ko abatwara moto bakwiye guhindura imyitwarire, birinda impanuka, bityo ko n'ubwishingizi bwagabanuka.

Yagize ati 'Ikiriho kigomba gukorwa kigoye, kumva ni ugushyiraho igiciro nyacyo. Radiant imaze igihe ibizamura ibiciro kugira ngo ishobore kugerageza gusiba cya gihombo iterwa no kwishingira moto , ubwo nibimara kugera ahantu abandi babona ko igihombo cyagabanutse, bazabigarukamo. Ikibazo gihari gikomeye n'imitwarire ya moto, impanuka ziteza mu muhanda. Abamotari ni bishyirireho amategeko atuma gabanya impanuka batera , bagateza ibihombo by'ibigo by'ubwishingizi.'

Abamotari barasaba ko bakoroherezwa ku bwishingizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-nde-uzabazwa-amarira-y-Abamotari-bakomeje-gutakamba-kubera-igiciro-cy-ubwishingizi-bwa-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)