Myugariro wateraga ubwoba n'uwakinaga imbere ya Ntaribi akuva aratuje, abakinnyi 3 b'Amavubi b'ibihe byose kuri we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Musane FC, Ntaribi Steven avuga ko Rwatubyaye ari we myugariro wamukinaga imbere akumva ntatuje bitewe n'ibyemezo bikomeye uyu mukinnyi afata mu kibuga byashyira ikipe ye mu bibazo.

Ntaribi Steven yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Police FC, Musanze FC arimo ndetse na APR FC yakinanyemo na Rwatubyaye.

Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko umukinnyi wabaga ari imbere ye mu bwugarizi akumva aratuje ari Nshutiyamagara Ismail Kodo na we bakinanye muri APR FC.

Ati 'gukinana na Kodo ntako bisa, ni we mukinnyi nakinanye na we ari imbere yanjye mu bwugarizi nkumva ndatuje, yari myugariro ukomeye, byatumye ngira icyizere numva ko ndi umunyezamu ukomeye.'

Avuga ko Rwatubyaye Abdul ari we myugariro bakinanye akumva adatekanye bitewe n'ibyemezo akunda gufata mu kibuga.

Ati 'Myugariro twakinanye nkumva sintuje, ni Rwatubyaye [Abdul] kuko afata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe biteye ubwoba, ariko ni myugariro mwiza, gusa kuba yari myugariro wigirira icyizere cyane, iyo uri mu izamu ugomba kuba uri maso yakora agakosa ukaba uhari ngo umutabare.'

Avuga ko abakinnyi batatu b'ibihe byose b'ikipe y'igihugu Amavubi kuri we, ni umunyezamu Ndoli Jean Claude ubu akinira Gorilla FC, avuga ko ari umukinnyi watanze ibyo yari afite byose, hakaza rutahizamu Jimmy Gatete wigaruriye imitima y'abanyarwanda batari bake ndetse na Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali kuri ubu.

Kodo ni we mukinnyi bakinanye akumva atuje
Rwatubyaye Abdul ni we mukinnyi bakinanye wamuteraga ubwoba
Kuri we Ndoli Jean Claude ni we munyezamu w'ibihe byose w'Amavubi
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi 3 b'ibihe byose kuri we mu Mavubi
Jimmy Gatete na we amufata nk'umukinnyi w'ibihe byose mu ikipe y'igihugu
Ntaribi Steven ubu akinira Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wateraga-ubwoba-n-uwakinaga-imbere-ya-ntaribi-akuva-aratuje-abakinnyi-3-b-amavubi-b-ibihe-byose-kuri-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)