Gicumbi FC iri kumira nkeri bayireba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu turi ku munsi 23 wa shampiyona ari na wo munsi Gicumbi FC yamanukiyeho mu cyiciro cya kabiri ubwo iheruka kumanuka mu mwaka w'imikino 2019-20. Mu maso y'abakunzi ba Gicumbi FC ubu ni mu kabwibwi kubera umusaruro iyi kipe ifite, ubu umufana w'iyi kipe wese watungura ukamubaza niba iyi kipe umwaka utaha izaba iri mu makipe 16 akina icyiciro cya mbere, atakwihoreye yakubwira ko atabizi neza.

Gicumbi fc iri kurohama bayireba 

Ku munsi wa 23 wa shampiyona Gicumbi ubu ifite amanota 16 bivuze ko nibura ifite amanota 0,69 kuri buri mukino bigaragaza ko aya manota atakugumisha mu cyiciro cya mbere bikomeje uku. Ubwo Gicumbi FC iheruka kumanuka mu kiciro cya kabiri mu 2019/20, ku munsi wa 23 wageze imaze gutsinda imikino 4 inganya 3 itsindwa 16, bivuze ko yari ifite amanota 15 umusaruro mucye ho inota 1 kuri ubu ku munsi wa 23  ifite amanota 16 yatsinze imikino 2 inganya 10 itsindwa 11

Gicumbi FC iri kumira nkeri bayireba

Gicumbi FC aho bigeze aha ntacyo itakoze kuko iyi kipe yahinduye ubuyobozi ishyiraho ubuyobizi bw'inzibacyuho bukuriwe na Asman Nshumbusho wari usibumbuye Urayeneza John. Gicumbi FC yanashakiye igisubizo mu batoza aho yatandukanye na Bienvenue Gyslain izana Banamwana Camarade wari usanzwe uzi iyi kipe ndetse wakunze kuyirohora mu bihe bitandukanye.

Gicumbi FC ejobundi nibwo yari igarutse mu cyiciro cya mbere 

Umusaruro wa Banamwana Camarade ntabwo uhagaze neza kuko kuva yaza amaza gutashya amanota 2 yakuye kuri Gorilla FC na Police FC bivuze ko ku manota 14 yasanganye ikipe amaze kuyiha amanota abiri mu mikino 4 ayitoje. Iyo izo mpande tuvuze haruguru zagerageje guhindurwa hagamijwe umusaruro ariko bikanga, hari urundi ruhande ruba rukwiye kurebwaho rw'abakinnyi ariko aho bibera akaga ni uko utasimbuza abakinnyi uko wiboneye ubwo abo waguze baba ari abo ari naho haturutse imvugo ikunze gukoreshwa n'umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni wavuze ko "utagorora ikijumba."

Imikino 7 simusiga Gicumbi FC isigaje

Musanze FC vs Gicumbi FC

Gicumbi FC vs Etincelles FC

Rayon Sports vs Gicumbi FC

Gicumbi FC vs Gasogi United

Mukura vs Gicumbi FC

Gicumbi FC vs Rutsiro FC

Gicumbi FC vs Bugesera

Mu mikino 7 Gicumbi FC isigaranye harimo imikino 4 bazakira twanavuga ko kugira ngo iyi kipe igume mu kiciro cya mbere nta mukino igomba gutsindwa.

Impamvu twavuga ko Gicumbi FC kuyirohora bigoye ni uko ubu isa naho yasigaye mu manota ndetse n'abo bari kogana batangiye kugera imbere kuko ikipe bakurikiranye ari Etoile de L'Est ifite amanota 20 bisaba nibura imikino 2 kugira ngo iyishyikire, Gorilla FC ifite amanota 21 na Etincelles FC ifite amanota 22 Bugesera ifite 23 na Rutsiro FC ifite amanota 24. Gicumbi FC nikomeza kugenda biguruntege, aya makipe ari mu manota 20 niyo azishakamo iyo bazamanukana.


Umukino marine yatsinzemo Gicumbi wari mu mikino Camarade utoza Gicumbi yari yabariye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116416/gicumbi-fc-iri-kumira-nkeri-bayireba-116416.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)