Mu mvugo yeruye Perezida Kagame yatanze amakuru mashya ku ihohoterwa rivugwa muri Miss Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi. Asoza yikije ku ngingo zirimo n'ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru bijyanye na Miss Rwanda.

Byavuzwe cyane nyuma yaho Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.

Perezida Kagame ati 'Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n'icyo bitanze.'

Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.

Ati 'Kubacuruza cyangwa se nabo ubwabo kubahohotera. Bikaba mu gihugu cyacu, bamwe bagaceceka ntihagire icyo bavugaho, abandi ntibabizi.'

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubucuruzi bw'abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n'Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk'abagore.

Ati 'Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura.'

Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Ati 'Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati uraregera nde ?'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw'abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n'umuntu uyikurikirana.

Ati 'Cyabayeho gite ? Ntikigira amategeko akigenga ? Ntikigira abagikurikirana ? Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y'uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.'

'Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk'uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana.'

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.

Ati 'Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa.'

Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w'abantu n'abanyarwanda muri rusange.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-yeruye-Perezida-Kagame-yatanze-amakuru-mashya-ku-ihohoterwa-rivugwa-muri-Miss-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)