Jose Chameleone arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Mata 2022, ubwo yashyiraga ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram maze akandikaho 'Rwanda Genocide Week'.

Ni ifoto yakorewe muri Leone Island Music Empire, iriho ibendera ry'u Rwanda, ifoto ye n'umusaraba wijimye ubambyeho Yezu. Hakandikwaho amagambo yanenzwe na benshi ariko nako bamusaba gukosora imvugo ipfobya Jenoside.

Ku ikubitiro abahanzi bagenzi be b'Abanyarwanda barimo Dj Pius bakoranye indirimbo 'Agatako' yamwibukije ko batavuga Jenoside y'Abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati 'Muvandimwe, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Ibi byunzwemo na Mani Martin wagize uti 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, si Jenoside y'Abanyarwanda.'

Uwitwa Ishimwe Chris we yamusabye ko yakosora imvugo yakoreshe agakoresha iya nyanyo, ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi, Jose Chameleone wakosora imvugo mukuru wanjye.'

Kingose nawe yunzemo ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi kandi si igihe cyo kwishima ahubwo ni umwanya wo kunamira no kwibuka abacu.'

Si aba gusa basabye Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje kuko benshi bagize icyo babivugaho bagaragaje imvugo ya nyayo yo gukoresha.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu gihe hakiriwe dosiye zisaga 53 mu cyunweru cyo kuva tariki 7 Mata kugeza 13 Mata 2022.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu guca ukubiri n'ingebitekerezo ya Jenoside kuko yangiza igihugu nabo ubwabo, asaba urubyiruko kurwana urugamba rwo kuyirwanyiriza ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho yiganje.

Yagize ati 'Turaha ubutumwa urubyiruko ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugira kandi ruri kwimbukira ku mbuga nkoranyambaga niho tugomba kururwanira.'

Uretse Chameleone wakoresheje imvugo itariyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 7 Mata 2020, umuhanzi w'umunyarwanda Corneille Nyungura, uba muri Canada nawe yanditse kuri Twitter akoresha imvugo ipfobya Jenoside gusa abamukurikira baramunenga ariko yaje gusaba imbabazi ndetse akosora imvugo.

Chameleone we ntacyo arigera avuga ku byo yabwiwe cyangwa ngo asibe ubutumwa yashyize kuri Instagaram ye.

Abayobozi b'u Rwanda mu ngeri zinyuranye bagiye basaba abakoresha imvugo zitarizo kuzireka, abifatanya n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bohoreza ubutumwa batazi inyito zikwiye zo gukoresha basabwe kutigora babwohereza.

Imvugo ipfobya Jenoside yakoreshejwe na Jose Chameleone



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jose-Chameleone-arashinjwa-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)