Impaka hagati ya M23 na Leta ya Congo ku watangije imirwano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byashyizwe kuri Twitter, ngo Leta yatangajwe no kubona M23 yubuye imirwano ku ngabo za Congo mu gihe hari hatangiye inzira yo gukemura ibibazo mu mushyikirano ibera i Nairobi.

Ku rundi ruhande M23 yasohoye itangazo nayo ivuga ko ingabo za Congo zayigabyeho igitero zimaze iminsi zitegura, bityo ko atari yo yasoje imirwano uretse kuba yirwanyeho.

Radio RFI ivuga ko imirwano yo ku wa Gatandatu mu gace ka Rutshuru yatangiye ahagana saa cyenda z'amanywa muri teritwari ya Jomba, muri Kivu ya Ruguru.

Yabereye ku misozi ya Bugusa, ndetse no ku wa Chengerero. Mu gihe gishize ni uduce twari twafashwe na M23 ariko nyuma ingabo za Leta zirahasubirana.

Imirwano mishya ngo yatumye abaturage bongera guhunga ndetse bamwe bambuka umupaka bajya Uganda.

Leta ya Congo ivuga ko yakuye M23 igice cya Makenga mu mitwe izashyikirana na yo. Iyi M23 yari ihagarariwe mu mishyikirano n'abantu babiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Benjamin Mbonimpa, na Lawrence Kaniyuka, ushinzwe Ububanyi n'Amahanga.

M23 yo ivuga ko Leta ya Congo idashaka amahoro, ndetse ikavuga ko kuba yagabweho igitero n'ingabo za Leta bisubiza ibintu irudubi bikanagira ingaruka ku mishyikirano yari yemejwe n'inama y'Abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba (EAC).

Ku wa Gatanu nibwo imishyikirano yari gutangira ntibyakunda kuko hari indi mitwe irwanya Leta ya Congo itarahagera nubwo hataratangazwa urutonde rw'izo nyeshyamba zose.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu habashije kuba inama yahuje intumwa za Leta n'imitwe iyirwanya yabashije kohereza intumwa i Nairobi.

Ibiganiro byabaye byitabiriwe na Jean-Marie Runiga, we uhagarariye igice cya M23 yikuye ku ruhande rwa Makenga, kikaba kigizwe n'abahungiye mu Rwanda muri 2013, hari kandi n'abahagarariye M23 igice cya Makenga, bo bubuye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse Leta yatangaje k obo ibakuye mu bo izashyikirana na bo.

Leta ivuga ko igice cya M23 cyegamiye kuri Gen Makenga yagikuye mu bo bazashyikirana



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-hagati-ya-M23-na-Leta-ya-Congo-ku-watangije-imirwano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)