Hamenyekanye ibya gerenade yakomerekeje umwana ku Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri iyi gerenade yaturikiye mu Mudugudu wa Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano, byagaragaje ko iyo gerenade yari isanzwe iba mu rugo yaturikiyemo.

Bivugwa ko ba nyir'urugo batari bazi ko ari igisasu ahubwo bayifataga nk'igikoresho cy'ubwubatsi. Abana baje kuyikinisha bayikuye mu bikoresho byo kuvugura inzu yabo, iraturika, ikomeretsa umwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati "Guturika kw'icyo gisasu ntaho bihuriye n'ibyari byatangajwe mbere mu binyamakuru ko icyo gisasu cyari cyatewe n'umuntu kigamije kugira uwo gihitana."

Hakomeje gukorwa iperereza hanakurikiranwa ubuzima bw'umwana iyo gerenade yaturikanye, urimo kwitabwaho n'abaganga.

Iperereza ryagaragaje ko igisasu cyakomerekeje umwana muri Kicukiro cyari gisanzwe kiba muri urwo rugo nk'igikoresho cy'ubwubatsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-ibya-gerenade-yakomerekeje-umwana-ku-kicukiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)