Dinjeke ahesheje intsinzi Rayon Sports imbere ya AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Dinjeke Mael cyahesheje amanota 3 imbere ya AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021-22.

Ni umukino amakipe yombi yasaga n'aho ntacyo arwanira kuko urugamba rw'igikombe yaruvuyemo.

Umutoza wa Rayon Sports yari yakoze impinduka abakinnyi barimo Mackenzie, Clement, Esenu, Pierrot yari yabaruhukije.

Nubwo yari yabanjemo abakinnyi bari basanzwe babanza hanze, wabonaga irusha AS Kigali, yagiye irema n'amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bibaza kwanga.

Iyi kipe yaje gufungura amazamu ku munota wa 34 ku gitego cyatsinzwe na Mael Dinjeke ku mupira yari ahawe na Onana Willy Essombe Leandre.

Ku munota wa 38 Niyibizi Ramadhan yasimbuye Rukundo Denis wagize ikibazo cy'imvune ubwo batsindwaga igitego.

Rayon Sports yakomeje kurusha AS Kigali, ishaka ikindi gitego ariko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Haruna Niyonzima asimbura Kalisa Rashid.

Muri iki gice cya kabiri AS Kigali yashyize igitutu kuri Rayon Sports ariko nta mahirwe afatika yabonye mu minota ya mbere y'igice cya kabiri.

Ku munota wa 64, Onana yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

Ku munota wa 69, Musa Esenu yasimbuye Mael Dinjeke, Onana na we yahaye umwanya Manace Mutatu ku munota wa 82.

Umukino wahagazeho umunota urenga ku munota wa 70, ni nyuma y'uko abana bashinzwe gutoragura imipira (ball boys) bari babuze.

Rutahizamu Abubakar Lawal wa AS Kigali yinjiye mu kibuga ku munota wa 7 asimbura Michael Sarpong, .

AS Kigali yakoze iyo bwabaga ishaka kwishyura iki gitego ariko umukino urangira ari 1-0.

Indi mikino yabaye uyu munsi Bugesera FC yatsinze 1-0, Musanze FC itsinda Gicumbi 1-0, na Etincelles FC itsinda Police FC 1-0.

Imikino yabaye ejo Gorilla FC yatsinze 3-1 Gasogi United na Espoir FC itsinda Rutsiro 3-1.

Ku munsi w'ejo APR FC izakina na Marines FC, Kiyovu Sports yakire Mukura VS.

Mael Dinjeke yitegura gutera ishoti ryavuyemo igitego
Dinjeke yishimira igitego cye
Rayon Sports yabonye amanota 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dinjeke-ahesheje-intsinzi-rayon-sports-imbere-ya-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)