Arashinjwa kwiyita Umupolisi akarya umuturage hafi Miliyoni 3 Frw amwizeza Permis #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage witwa Dusabemariya Grace yafatiwe mu Mudugudu wa Videwo, Akagari ka Urugarama mu Murenge wa Gahini ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

Uyu Dusabemariya w'imyaka 35 y'amavuko akekwaho kwaka aya mafaranga undi muturage witwa Majyambere Silas agahita amubura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa Dusabemariya byaturutse ku makuru yatanzwe n'uwo yambuye ariya mafaranga angana na 2 830 000 Frw.

SP Hamduni Twizeyimana avuga ko uyu Dusabemariya akekwaho kuba yariyitaga Umu Ofisiye mukuru muri Polisi y'u Rwanda bigeza n'aho yizerwa n'umuturage nyuma yo kumureshya ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ko mu kwezi k'Ukwakira 2021, uyu Dusabemariya yatse uriya muturage uruhushya rwe rw'agateganyo n'indangamuntu n'amafaranga ibihumbi 600 kugira ngo azamuhe uruhushya rwa burundu.

Ati 'Hashize ukwezi yamusabye andi miliyoni 1.5 avuga ko ari ayo kongeresha agaciro uruhushya rw'agateganyo rwari rwararangiye ariko ntiyanyuzwe kuko na nyuma y'aho yamusabye andi ibihumbi 730 avuga ko ari ayo gutanga kugira ngo uruhushya rubashe kuboneka.'

SP Twizeyimana yongeyeho ko kuva ubwo, umuturage ntiyongeye kumuca iryera ndetse iyo yamuhamagaraga ntiyafataga telefoni kugeza ku Cyumweru ubwo yamurabutswe mu gasanteri ka Videwo uyu Dusabemariya agahita yiruka amwihisha niko gutanga amakuru kuri Polisi aza gushakishwa arafatwa.

SP Twizeyimana yasabye abishora mu byaha by'ubwambuzi gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n'ibyo abandi babonye biyushye akuya.

Yasabye abaturarwanda kuba maso bakirinda abashaka kubacuza utwabo bakihutira gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye abigerageza.

Dusabemariya yashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakomeze iperereza.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko ; umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Ingingo ya 281 y'iri tegeko iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n'urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n'urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyitonderwa : Ifoto iri hejuru yakuwe kuri Internet ntaho ihuriye n'uvugwa mu nkuru



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Arashinjwa-kwiyita-Umupolisi-akarya-umuturage-hafi-Miliyoni-3-Frw-amwizeza-Permis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)