AKUMIRO I Nyamasheke:Umupolisi yarashe abasore babiri bakekwagaho kwica Umukobwa bagerageza gutoroka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore barimo uwari ufite imyaka 18 n'uwa 20, bakekwagaho kwica bateye icyuma umukobwa witwa Nyampinga Eugenie wari uherutse kwerekana Fiance we biteguraga kurushinga.

Aba basore barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 ubwo inzego zariho zikora iperereza zibajyanye mu gikorwa cyo gukusanya ibimenyetso.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza dukesha aya makuru ko ubwo aba basore babiri bari bagiye kwerekana bimwe mu bimenyetso byari bikenewe mu iperereza birimo imyenda bari bambaye ubwo bateraga icyuma nyakwigendera ndetse n'amafaranga bamwambuye, bageze mu ishyamba bakarwanya abapolisi ndetse bagashaka no gucika.

Yagize ati 'Muri uko guteza akavuyo, Umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare barangay barakomeza bayabangira ingata, Umupolisi abonye nta kindi yakora nyine arabarasa.'

Mukamasabo Appolonie yavuze ko nta muntu ukwiye kurwanya inzego kuko mu gihe afite ibyo akurikiranwaho akwiye korohereza inzego z'ubutabera zigakora akazi kazo ariko ko aba basore babirenzeho ahubwo bagashaka gucika.

Uyu muyobozi yavuze ko aba basore bishwe barashwe, bari basanzwe bari mu nsoresore zananiranye muri aka gace kuko bari barajyanywe mu bigo ngororamuco inshuro nyinshi ariko uko bavuyeyo bagakomeza ingeso zabo mbi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-I-Nyamasheke-Umupolisi-yarashe-abasore-babiri-bakekwagaho-kwica-Umukobwa-bagerageza-gutoroka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)