Abashinzwe umutekano mu gikombe cy'Isi basaby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Major General Abdulaziz Abdullah Al nasi yatangaje ko abakundana bahuje ibitsina bahawe ikaze mu mikino y'igikombe cy'Isi, kandi bazaba bemerewe kwinjira ku kibuga nk'abandi bose.

Kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, muri Qatar hateganyijwe imikino y'igikombe cy'Isi, aho imyiteguro irimbanyije ndetse amakipe 29 muri 32 azitabira iyi mikino akaba yaramaze kumenyekana.

N'ubwo Al Ansari ukuriye itsinda rizaba rishinzwe umutekano muri iyi mikino yahaye ikaze abakundana bahuje igitsina, yavuze ko bitazaba byemewe kuzamura amabendera yabo ndetse no kwamamaza ibikorwa byabo mu ruhame. Yagize ati " umufana nazamura ibendera rishyigikiye gukundana kw'abahuje igitsina tuzarimanura. Ntabwo tuzaba tubikoze ari ukumwanga cyangwa kumubuza amahitamo ye, ahubwo tuzaba tubikoze kugira ngo tumurinde abashobora kumuhohotera."

Mu mikino y'igikombe cy'Isi uzajya umanika ibendera ry'abakundana bahuje igitsina rihite rimanurwa

Muri iyi mikino bivugwa ko hazaba hari umubare mwinshi nawo udashyigikiye ibikorwa byo gukundana kw'abahuje igitsina, kandi hazaba harimo bamwe bashobora no guteza imvururu." Niba umuntu amanitse ibendera bakamwataka urumva ko natwe byaba ngombwa ko tubyinjira kandi twaba twatinze, ibyiza rero ni uko twakumira icyaha kitaraba." Al Ansari aracyakomeza.

Umuyobozi mukuru wa FIFA Gianni Infantino, mu cyumweru gishize yavuze ko buri muntu wese ahawe ikaze mu mikino y'igikombe cy'Isi n'iyo yaba akundana n'uwo bahuje igitsina.

Al Ansari niwe ushinzwe umutekano w'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022

Al Ansari yakomeje avuga ko batakivanga mu buzima bwa muntu, ariko bazakora igishoboka cyose igikombe cy'Isi kikagenda neza. Ati" abantu hano bazarara mu byumba bimwe, basangirire hamwe kandi ibyo bizaba ari ubuzima bwabo, ariko twe ntitwatandukira ngo tujye kumenya ibyo barimo bidafite aho bihuriye n'irushanwa, icyo tureba ni uko irushanwa rizagenda neza."

Mu mikino y'igikombe cy'Uburayi cya 2020, bamwe mu bafana b'abahorandi bagaragaye kuri sitade bafite amadarapo yamamaza ibikorwa by'abakundana bahuje igitsina.

Bamwe mu bafana b'Ubuhorandi mu mikino y'igikombe cy'Uburayi bagaragaye bafite amabendera y'aba LGBTIQ+



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116347/abashinzwe-umutekano-mu-gikombe-cyisi-basabye-abakundana-bahuje-igitsina-bazaza-kureba-iyi-116347.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)