Abakozi ba Ecobank basabwe umusanzu mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na Kamiseri muri Ibuka akaba n'Umwarimu muri Kaminuza, Kalinda Ndabirora Jean Damascène, watanze Ikiganiro ku mateka y'u Rwanda ariko kibandaga ku gutanga ubutabera ku bijanditse muri Jenoside.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Ecobank, abakozi batandukanye bari bacyitabiriye basabwe gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ipfobya n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kalinda yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kindi cyari gikurikiyeho uretse kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari bari hose.

Yagaragaje ko nubwo hashyizweho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwavuyeho rumaze gukoresha asaga miliyari ebyiri z'Amadorali ya Amerika ruciye imanza 62 gusa mu gihe Inkiko Gacaca zakoresheje miliyari imwe ariko zigaca imanza zisaga miliyoni 1,9.

Yasabye abitabiriye iki gikorwa guharanira kurwanya abapfobya n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bifashishije ibimenyetso bigaragara aho gutwarwa n'amarangamutima.

Yagize ati 'Inzira nziza si ugukoresha ibitutsi n'amagambo atari meza ku bapfobya bakanatangaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo inzira nziza ni ugukoresha ibimenyetso kuko byo turabifite. Nibyo bigera ku marangamutima yacu ariko ntibikwiye kwemera gutwarwa n'uburakari ngo duhangane nabo binyuze mu magambo y'ibitutsi kuko ari uburyo budakwiye.'

Kayitare Philippe wo mu Karere ka Bugesera wanasangije aba bakozi ubuhamya bwe yasobanuye uburyo yabonye abantu bapfira kuri Alitari, ibyanatumye kugeza uyu munsi azinukwa insengero.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'ubutegetsi ya Ecobank, Dr. Twagirashema Ivan, yavuze ko umukoro Abanyarwanda basigaranye ari uwo gusigasira amateka binyuze muri gahunda yo kwibuka no kwiga amateka yaranze u Rwanda bagamije guhangana n'abayipfobya.

Ati 'Ni ikintu gikomeye kuko kwibuka ni ibintu bigomba gukorwa no mu bigo aho usanga n'abanyamahanga bakorera mu gihugu bamaze kubigira umuco kuko baba bakeneye kumenya amateka yacu. Ntabwo rero bo bagera aho ngo twebwe Abanyarwanda tunanirwe kugira uwo muco kandi ni umuco utureba.'

Yakomeje agira ati 'Urugamba rwa mbere rukomeye ni ukwigisha abantu kugira ngo bahabwe amateka n'ibimenyetso ku buryo nahura n'abapfobya, abe afite ibimenyetso bigaragara ntapfe kuganira nabo adafite impamvu zigaragara zishobora gutuma abatsinda. Abakozi ba banki tubasaba kutibagirwa aho twavuye, birasaba ko tumenya amateka yacu mu buryo bwimbitse nta kuyaca hejuru.'

Umuyobozi w'Ishami rya Ecobank riherereye mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Marie Claire, yavuze ko nubwo baciye muri byinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko babashije kwiyubaka bityo birinda guheranwa n'agahinda.

Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwirinda guheranwa n'agahinda ahubwo bakibuka ko bafite igihugu kandi kibakunda ndetse bagaharanira kwigira mu rugamba rw'iterambere.

Abakozi n'abayobozi ba Ecobank basabwe guharanira icyiza, kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigira ku mateka bimakaza amahoro mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi.

Abakozi ba Ecobank bashyize indabo ku mva rusange
Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside
Abakozi ba Ecobank bagize umwanya wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Ecobank bakurikiye ibiganiro bahawe
Abakozi ba Ecobank biganjemo abakiri bato
Abakozi ba Ecobank bagaragarijwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa basabwa gutanga umusanzu baharanira ko bitazongera
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Alice Kilonzo-Zulu yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho
Wari umwanya wo kongera gusubira mu mateka
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'ubutegetsi ya ECOBANK, Dr Twagirashema Ivan, yavuze ko umukoro Abanyarwanda basigaranye ari uwo gusigasira amateka
Umuhanzi Mukankusi Grace yifatanyije n'abakozi ba Ecobank muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Umuyobozi wa Ecobank, Alice Kilonzo-Zulu yanditse mu gitabo cy'abasura urwibutso
Kayitare Philippe yasangije aba bakozi inzira y'umusaraba yanyuzemo
Kalinda Jean Damascene yasabye ko abantu baharanira kwiga amateka kugira ngo babashe guhangana n'abapfobya

Amafoto: Munyakuri Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-ecobank-basabwe-umusanzu-mu-guhangana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)