Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss I... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 29 Mutarama 2022 urugendo rwo gushakisha uzavamo Miss Rwanda 2022 rwatangiriye mu ntara y'Amajyaruguru rukomereza mu Burengerazuba, ruza kugera mu Majyepfo, rwerekeza mu Burasirazuba, rusorezwa mu mujyi wa Kigali aho abagera kuri 70 muri 437 ari bo babashije kurenga icyiciro cy'amajonjora y'ibanze.

Muri abo  bakobwa 437 haje bwa mbere mu mateka ya Miss Rwanda kwitabira abakobwa bafite ubumuga butandukanye barimo na Uwimana Jeannette wabashije gukomeza muri 70 nyuma y'uko atoranijwe mu bakobwa biyamamaririje mu ntara y'Amajyepfo. Bidatinze irushanwa ryarakomeje maze Uwimana wari umaze kwigarurira imitima ya benshi, aza mu bakobwa 20 berecyeje mu mwihererero warimo abakobwa b'intiti n'intyoza.

Uwimana yakomeje kugenda yigaragaza dore ko nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abategura irushanwa rya Miss Rwanda riri mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up bari baramushakiye uburyo bwo kumworohereza ku buryo aho yajyaga hose yabaga ari kumwe n'umusemuzi. Nta na kimwe cyaberaga mu mwiherero cyari kumucika.

Ku itariki itazibagira mu mateka ya benshi by'umwihariko ababashije guhiga abandi barangajwe imbere na Nshuti Muheto Divine wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022, akanama nkempuramaka katangaje nyuma yo gushungura imishinga inyuranye y'abakobwa bagera kuri 19 basoje umwiherero (kuko uwitwa Nkusi Lynda yawivanyemo) ko umushinga wa Uwimana ari wo uhiga iyindi maze yambikwa ikamba rya Miss Innovation 2022.

Ni ikamba ryari riherecyejwe no kuba uyu mwari azajya ahembwa buri kwezi mu gihe kingana n'amezi 12 ibihumbi 500 Frw kandi akazanahabwa ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we na Banki ya Kigali izanajya imuha ibyo bihumbi 500 Frw bya buri kwezi, bivuze ko mu mwaka wose azamarana ikamba azakuramo Miliyoni 6 Frw.

Ubwo rero uyu umwari yageraga mu muryango iwabo mu Karere ka Nyanza nyuma y'igihe kitari gito yari amaze mu mujyi wa Kigali mu mwiherero wa Miss Rwanda, yakiranwe ibyishimo n'abavandimwe be, nyina n'inshuti z'umuryango bigaragara ko bari bamwiteguye cyane.

Uwimana Jeannette ugiye no gutangira kwiga muri Kaminuza ya Kigali kuri Buruse itangwa n'iyi Kaminuza nk'imwe mu ngingo y'imikoranire ya Kaminuza ya Kigali n'abategura Miss Rwanda, yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Imibare, Mudasobwa n'Ubukungu. Avuka mu muryango w'abana 7 nawe arimo kandi ni we mfura. Afite nyina gusa kuko se yitabye Imana mu myaka micye ishize.

Abakurikira Uwimana Jeannette bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku rukuta rwa Instagram aherutse kunyuzaho ubutumwa bwo gushima buri umwe wamubaye hafi mu rugendo rwamugejeje ku ikamba rya Nyampinga ufite umushinga mwiza

Uwimana Jeannette yitegereza umutsima yateguriwe 

Uwimana Jeannette na Nyina Mukabutera Colette mu nseko

Abanyamuryango n'inshuti bari bacyereye kwakira Jeannette Uwimana

Mukabutera Colette arebana imfura ye ubwuzu mu ikamba rya Miss Innovation 2022

Abavandimwe n'inshuti za hafi ba Uwimana bafatanye gukata umutsima

Ifoto y'urwibutso ya Uwimana Jeannette, musaza we na nyina

Uwimana Jeannette yari yasezwe n'ibyishimo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115752/uwimana-jeannette-wegukanye-ikamba-rya-miss-innovation-muri-miss-rwanda-2022-yakorewe-ibir-115752.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)