TETA Diana yavuze ko atigeze akora ubukwe rwihishwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'Umunyarwanda Teta Diana ukorera umuziki ku mugabane w'u Burayi, yatangaje ko atakoze ubukwe rwihishwa. Ibi yabisobanuye avuga ko ari umukobwa ukuze ndetse wakwihitiramo uwo bakundana kandi atabikora yihishe.

Mu kiganiro TETA yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yasobanuye byinshi ubwo yabazwaga kuri aya makuru.

Yagize ati 'Sinkunda gushyira ubuzima bwanjye bwite cyane cyane ubuzima bwanjye bw'urukundo ahagaragara, ariko rwose nzi ko ndi mwiza, umukobwa ukuze kandi yego, ndakundana.'

N'ubwo uyu muhanzikazi atabyeruye, ukurikije uko yasubizaga ashobora kuba afite umukunzi ariko akaba atashatse kubitangaza. TETA kandi yamaganiye kure amakuru avuga ko yashatse muri Suède.

Uyu muhanzikazi amaze iminsi mu Rwanda, akaba yaraje gusura umuryango, kwamamaza indirimbo ze ziri kuri EP ye nshya aherutse gusohora ndetse aranateganya gukora ibitaramo.

Uyu muhanzi azasubira muri Suède muri Mata hagati, aho we n'itsinda rye ryo muri icyo gihugu bazaba bitegura ibitaramo.

TETA Diana wamenyekanye mu ndirimbo nka Velo avanga umuziki gakondo n'izindi njyana zisanzwe, kandi avuga ko atareka gakondo kuko ari wo mwihariko we.

Yagize ati 'Nzwi muri Suède nk'umukobwa w'Umunyarwandakazi kubera kuririmba no gukora ibihangano by'umuco w'u Rwanda kandi byatumye menyekana, birantunze kandi binanyinjiriza amafaranga.'



Source : https://yegob.rw/teta-diana-yavuze-ko-atigeze-akora-ubukwe-rwihishwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)