Nyamirambo: Batuye Umuvunyi uruhuri rw'ibibazo bibugarije byiganjemo iby'ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, nibwo aba baturage bagejeje ku Nirere Madeleine ibyo bibazo bibugarije muri gahunda Urwego rw'Umuvunyi rumazemo amezi agera kuri atatu rukora ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane no kumva ibibazo by'abaturage.

Bimwe mu bibazo ab'i Nyamirambo bagaragaje birimo iby'ubuharike binakunze guteza amakimbirane mu miryango, iby'imanza zabayemo akarengane, ibyubutaka n'ibibazo by'abadafite aho kuba.

Ishimwe Julienne w'imyaka 30 utuye, yavuze ko we na bagenzi be 20 baguze ubutaka bw'uwitwa Kaberuka Philemon nta noteli uhari ngo bakorane amasezerano y'ubugure ku buryo nyuma bagiye kubwandikisha basanga atarabusoreraga arimo amadeni asaga miliyoni 35 Frw.

Uyu muturage yaboneyeho gusaba umuvunyi mukuru kubakorera ubuvugizi kugira ngo uwo mugabo baguriye ubutaka abashe gusorera ubwo butaka yagurishije.

Undi yakomeje agira ati 'Mfite ikibazo cy'irage ryanjye mba mu nzu ya data wacu witabye imana ariko nta cyangombwa, ubuyobozi bwarakinyimye bumbwira ko izo nzu zitazungurwa bunyima icyangombwa cy'ubutaka.'

Aganira n'itangazamakuru, Umuvunyi Mukuru yavuze ko umwaka washize muri raporo Urwego rw'Umuvunyi rwakoze rwanashyikirije Inteko Inshinga Amategeko igaragaza ko urwego ayobora rwakemuye ibibazo by'abaturage ku gipimo cya 87%.

Yagize ati 'Ikigaragara ni uko hari ibibazo byinshi birimo iby'ubutaka n'iby'imbibi, aho usanga bafite ibyangombwa ariko ugasanga ubutaka bwagiye bwinjira mu bundi bikaba biba bisaba gukosoza ariko igisabwa n'uko abashinzwe ubutaka bagomba kubikosora kubera ko bitakorwa n'ubuyobozi.'

Yongeyeho ko basanze i Nyamirambo hari n'ibibazo bikomoka ku gushaka abagore benshi n'izungura ku buryo hagaragara abana benshi kandi umutungo ari muke.

Yakomeje avuga ko bihaye intego yo gukemura ibibazo by'abaturage ku gipimo cya 98% anashimangira ko ikibazo cy'ubutaka n'icy'izungura ari byo bikunda kugaruka kenshi.

Abaturage bitabiriye iyi gahunda yo guhura n'Umuvunyi Mukuru ari benshi
Bagaragaje ko bafite ibibazo bitandukanye byiganjemo ibijyanye n'ubutaka
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yakiraga ikibazo cya buri muturage agatanga umurongo w'uko gikwiye gukemurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-batuye-umuvunyi-uruhuri-rw-ibibazo-bibugarije-byiganjemo-iby-ubutaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)