Miliyari 2,5 Frw zigiye gushorwa mu kuzamura inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze muri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, NIRDA izashora miliyoni 2,3 z'Amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 2,5Frw, yatanzwe nk'inkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Inganda zizungukira muri ubu bufatanye ni izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'izikora ibikomoka ku bwubatsi (amabuye n'ibumba)

Abemerewe gusaba kuri iyi nguzanyo ni abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, nk'ibikomoka ku nkoko, ingurube n'ibindi.

Inganda zizahabwa ayo mafaranga azifasha kugura imashini zigezweho n'ibindi bikoresho, kongera igishoro ndetse no kwagura ibikorwa byazo.

Muri rusange uruganda ruzajya rugaragaza umushinga warwo mu kigo cy'imari icyo aricyo cyose by'umwihariko Umurenge Sacco, hanyuma urwujuje ibisabwa ruhabwe inguzanyo habeho igabanyirizwa rya 8% ku nyungu y'inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko inganda zizabasha kubona inguzanyo ihendutse bityo bakabasha kwiteza imbere.

Ati 'Bizatuma abakora muri ibyo bikorwa babasha kubona inguzanyo itabahenze, murabizi ko inguzanyo yo mu Rwanda iracyahenze."

Yakomeje agira ati "Rero ku bufatanye bwa Leta y'Ababiligi, aba banyenganda bazabasha kubona ubufasha mu by'ikoranabuhanga cyangwa ubumenyi ariko babafashwe kubona amafaranga yaba ay'igishoro cyangwa kugura ibikoresho.'

Kampeta yashimye Enabel, avuga ko yaje gutera inkunga ibikorwa biri muri gahunda leta yari isanzwe ifite yo guteza imbere inganda nto n'iziciriritse by'umwihariko izitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko aya mafaranga azafasha inganda gukemura ibibazo by'amikoro n'imashini zitajyanye n'igihe.

Ati 'Dushaka gufasha inganda zacu gutera imbere ariko tukabanza kumenya ibibazo zifite. Ikibazo cya mbere ni ikijyanye n'uko zifite imashini zishaje,zitajyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ari nazo zituma umusaruro uba muke.'

Yakomeje agira ati 'Icyo dukora rero ni ukubafasha kubona izo mashini no kureba niba ibyo bakora byujuje ubuziranenge, kuko ikintu cyose ugiye kujyana ku isoko kigomba kuba cyujuje ubuziranenge, tukigurishe mu gihugu imbere ariko tunasagurire amasoko mpuzamahanga.'

Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko guteza imbere inganda zitunganya n'izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bifasha mu iterambere rya benshi ndetse bikanatanga imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame n'Umuyobozi Mukuru wa BDR, Kampeta Sayinzoga ubwo bashyiraga umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko inganda zigiye gufashwa kubona imashini zigezweho
Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu mu guteza imbere inganda nto n'iziciriritse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-2-5-frw-zigiye-gushorwa-mu-guteza-imbere-inganda-zitunganya-ibikomoka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)