Nyagatare: Ubwanikiro bugezweho bwakijije abahinzi igihombo cya hato na hato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bahinzi b'ibibinyampeke mu Karere ka Nyagatare barishimira ko ubwanikiro hamwe n'imashini zumisha imyaka bahawe na MINAGRI bakigishwa no gufata neza umusaruro byabakijije ibihombo baterwaga no kwangirika k'umusaruro wabo.

Musabyimana Clementine, umuyobozi wungirije wa koperative CODPCUM yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, avuga ko mbere yo guhabwa ubwanikiro bugezweho, umusaruro w'ibinyampeke bezaga wabapfiraga ubusa kubera ubumara bwa 'Aflatoxin' bukomoka ku ruhumbu ruza ku myaka, ariko kugeza ubu iki kibazo ngo cyarakemutse kubera ubwanikiro bugezweho bubakiwe.

Ubwanikiro bwiza bwabakijije ibihombo

Yagize ati 'Umusaruro wacu w'ibigori wadupfiraga ubusaba kubera ko tutari dufite ubwanikiro bwo kubyanikaho nta n'ubumenyi twari dufite ngo bwo kumenya uko twafata neza umusaruro wacu kuva ukiri mu murima kugeza ugeze ku muguzi, wasangaga duhora mu bihombo bya hato na hato kubera ko umusaruro wabaga utumye neza bigatuma bizamo ubumara bwa 'Aflatoxin' abashoramari ntibawugure tukawumena.'

   Musabyimana Clementine

Yakomeje ati 'Minisiteri y'ubuhinzi ibinyujije mu Kigo RAB yaduhaye amahugurwa atandukanye y'uburyo twafata neza umusaruro, irangije ishyiraho ishuri ry'umuhinzi bituma ubumenyi bwacu ndetse n'ubw'abanyamuryango ba koperative CODPCUM bwiyongera, ubu umusaruro wacu urashimishije ndetse n'isoko turarifite rihagije.'

Umusaruro wariyongereye, isoko riraguka nyuma yo kubakirwa ubwanikiro bugezweho

Perezida wa CODPCUM Semakura Cyprien, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'umuryango 'Clinton Foundation' hamwe na Enabel byatumye ubumenyi bwiyongera n'umusaruro wiyongera. Ati 'Mu 2018-2019 twasaruye Toni 250, mu 2020 dasarura Toni 500, naho mu mwaka wa 2021 dasaruye Toni 678 urumva ko tugeze ku rwego rushimishije kandi n'amasoko arahari nta kibazo.'

'Ubwanikiro bwaduhaye icyizere cy'ahazaza'

Ibivugwa n'abanyamuryango ba Koperative CODPCUM, bishimangirwa n'abanyamuryango ba koperative yitwa KOHIIKA, iherereye mu Murenge wa Karama.

Semasaka Daniel yavuze ko mbere yo kubakirwa ubwanikiro, umusaruro wabo bwabapfiraga ubusa . Ati 'Hari n'abari bararetse guhinga ibinyampeke kubera ko umusaruro wangirikaga ukabapfira ubusa. Ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa ndetse bakatwubakira ubwanikiro bakaduha n'imashini yumisha umusaruro hari n'abantu bahoze ari abakozi ba Leta babiretse bahinduka abahinzi bagize umwuga.'

Umuyobozi w'Ishami rya RAB mu Karere ka Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, yahaye Akarere ka Nyagatare miliyari imwe na miliyoni 200 zo kubaka ubwanikiro hagamijwe gufata neza umusaruro no kurinda abahinzi ibihombo baterwaga n'ubumara bwa  'Aflatoxin'.

Umuyobozi w'Ishami rya RAB mu Karere ka Nyagatare, Kagwa Evalde

RAB ivuga ko mu Karere ka Nyagatare, umusaruro wangirikaga  mbere yo kubaka ibikorwaremezo byo gufataneza Umusaruro: mu mwaka  2016 byari hagati ya 15-22% by'umusaruro wose w'ibigori, mu mwaka wa 2020 byari 17% by'umusaruro wose.

Ingano y'umusaruro wangirika ubu 2022-2023 ntabwo harakorwa inyigo ngo umenyekane, ukazakorwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

Kugeza ubu mu Karere ka NYagatare hubatswe ubwanikiro 176, hubatswe kandi imbuga zo kwanikaho (drying ground) zigera kuri 68 mu gihugu hose, ubwanikiro bumaze kubahwa mu Rwanda bukaba bugera kuri  886, imbuga zo kwanikaho (drying ground) ni 567.

[email protected]

The post Nyagatare: Ubwanikiro bugezweho bwakijije abahinzi igihombo cya hato na hato appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/30/nyagatare-ubwanikiro-bugezweho-bwakijije-abahinzi-igihombo-cya-hato-na-hato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)