Ibintu 5 byihutirwa bitegereje umutoza mushya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umutoza utarakiriwe neza na rubanda, cyane cyane bikaba byaragaragariye ku mbuga nkoranyambaga aho wabonaga batamwishimiye ndetse batanyuzwe n'icyemezo cy'abareberera ikipe y'igihugu kuko nta bigwi afite mu mwuga wo gutoza, bagahamya ko aje gushakira CV ku Banyarwanda.

Carlos Ferrer utarigeze atoza ikipe y'igihugu n'imwe nkuru (Kuko yatoje Khazakstan y'abatarengeje imyaka 17) afite akazi katoroshye ko gukora ibikorwa byemeza Abanyarwanda bamupinze ataratangira akazi mu Amavubi.

Tariki ya 29 Werurwe, nibwo FERWAFA yatangaje ko yahaye amasezerano y'umwaka umwe umunya-Espagne Carlos Ferrer nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Uretse kuba nta bigwig afite mu mwuga w'ubutoza, icyashenguye imitima y'Abanyarwanda ni uko uyu mugabo yari ahanganiye umwanya n'abatoza batandukanye kandi bafite amateka akomeye muri ruhago ku Isi, barimo Alain Giresse, Constantine n'abandi.

Mu rwego guhinyuza abanenze umutoza Carlos Ferrer ataratangira akazi, Dore ibintu 5 byihutirwa akwiye gukorera Amavubi akigarurira imitima y'Abanyarwanda.

5. Kugarurira icyizere n'ibyishimo Abanyarwanda ku ikipe y'igihugu Amavubi


Umubare munini w'Abanyarwanda bakunda umupira w'amaguru bamaze gucika ku kibuga kureba umukino ikipe y'igihugu yakinnye kuko bavuga ko umusaruro uvamo bawumenya mbere yuko ikina kuko aribyo yabamenyereje, bavuga ko iyo Amavubi adatsinzwe, akora agashya akanganya.

Kuba nta bakinnyi b'interamatsiko bakurura abafana ku kibuga, biri mu byabaciye ku kibuga bakavuga ko bazasubira ku kibuga ari uko hakozwe impinduka zigaragara zibagarurira ibyishimo.

Ntabwo Amavubi agifitiwe icyizere n'Abanyarwanda kuko cyayoyotse igihe ikipe y'igihugu yabaga insina ngufi mu karere, ku buryo buri gihugu cyose kiyicaho amakoma.

Ni akazi katoroshye umutoza mushya w'ikipe y'igihugu afite ko gutsinda, akagarurira icyizere Abanyarwanda n'abari bacitse ku kibuga bakagaruka gusarura ibyishimo.

Intsinzi ya Amavubi nicyo kintu cyonyine gishobora kunga ubumwe bw'umutoza Carlos Ferrer n'Abanyarwanda.

4. Gukora impinduka zigaragara kandi zizana umusaruro mwiza mu Amavubi


Carlos Ferrer niba ashaka umusaruro mwiza no kubaka ibigwi mu Amavubi, akajya imbizi n'Abanyarwanda, agomba gukora impinduka mu ihamagarwa ry'abakinnyi b'ikipe y'igihugu, akazajya ahamagara umukinnyi ushoboye mu kibuga aho kugendera ku izina.

Ikindi uyu mutoza asabwa gukora ni ukubaka imikinire ihamye y'ikipe y'igihugu ku buryo ikipe igira umwihariko ikagira imikinire yihariye itanga intsinzi n'ibyishimo.

3. Gushaka no kuzana mu ikipe y'igihugu Abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bafite amaraso y'Abanyarwanda


Imyaka ishize ari myinshi Abanyarwanda basaba ko buri mukinnyi wese ufite aho ahuriye n'u Rwanda, hashakwa uburyo yaganirizwa akaza gufatanya n'abandi guharanira ishema ry'igihugu no ku cyubakira amateka muri ruhago.

Umutoza Carlos arasabwa kugenzura ahakina umunyarwanda hose ku Isi, buri cyiciro, arebe umukinnyi wagira icyo afasha Amavubi, aganirizwe ku buryo hatanga umusanzu we mu ikipe y'igihugu.

Gushaka no kuzana abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda, ukongeraho abakina imbere mu gihugu batoranyijwe nta marangamutima bizatanga umusaruro ugaragarira buri wese.

2. Kugeza byibura Amavubi muri ½ cya CHAN 2022

Amateka akomeye ikipe y'igihugu Amavubi ifite mu irushanwa ry'igikombe cya Afurika gikinwa n'abakinnyi bakina imbere muri shampiyona 'CHAN' ni ukugera muri ¼, Amavubi yabikoze inshuro ebyiri mu 2016 i Kigali na 2021 muri Cameroun.

Umutoza Carlos arasabwa gukora ibishoboka byose mu mwka umwe w'amasezerano yahawe, agashaka itike ya CHAN 2022 ndetse agakora ibitarakorwa n'umutoza wese watoje iyi kipe, akayigeza muri ½ akagaragaza itandukaniro n'abandi banyuze i Kigali.

Nibimunanira azaba ari inyuma y'ababashije kugeza iyi kipe muri ¼, ibyakozwe na Mashami uheruka kwirukanwa mu Amavubi.

1. Kujyana Amavubi muri CAN aherukamo mu 2004


Urubanza rw'ibanze rureba umutoza Carlos ni ugufasha ikipe y'igihugu gusubira muri CAN baherukamo mu myaka 18 ishize, nabikora wenda ibindi ntabikore neza, yakwiyongerera icyizere cyo kongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi.

Buri mutoza wese uhawe inshingano zo gutoza Amavubi, aba yitezweho gukora ibishoboka byose agafasha ikipe y'igihugu kubona itike yo kujya muri CAN, ariko bikarangira batsinzwe igeragezwa.

Carlos arasabwa kwiga kare amayeri yose n'ubwenge azakoresha agafasha Amavubi kuzabona itike y'igikombe cya Afurika 'CAN 2023' izabera muri Cote d'Ivoire.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115999/ibintu-5-byihutirwa-bitegereje-umutoza-mushya-wa-amavubi-carlos-ferrer-akiyambura-ikinegu-115999.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)