Ngororero: Imiryango itishoboye igiye guhabwa amafaranga atishyurwa yo kwiteza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2022, abaturage b'umurenge wa Kageyo, bakoranye inama n'ubuyobozi bw'akarere ndetse n'abahagarariye umuryango Give Directly uzaha abaturage aya mafaranga.

Riziki Anitha utunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, yavuze ko bahingaga ntibabone umusaruro uhagije kubwo kutabona ifumbire, gusa yizeza impinduka.

Ati 'Mfite ikawa, nzazagura nshake ubwatsi nzisasire, ndihirire abana bige, nshake n'akantu nkora k'ubucuruzi mbyaze umusaruro ayo mafaranga ku buryo ejo hazaza ntazicuza.'

Ntambabazi Jean yavuze ko yumva guhabwa ibihumbi 820 Frw ari inzozi kuko kuva yabaho ataratunga amafaranga angana atya.

Ati 'Impamvu numva ari inzozi ibihumbi 800 Frw kuri njye ntayo nigeze ntunga, ageze iwanjye n'umudamu tukicara tukajya inama twabaho neza".

Uyu mugabo usanzwe ajya gupagasa mu Mutara, avuga ko aya mafaranga ayabonye yamuteza imbere kuko kuko amenyereye kwizirika umukanda.

Ati "Ngenda ngakorera 1000 Frw ku munsi nkarya 400 Frw, nkabika 700 Frw kugira ngo azabone icyo ntahana.'

Muhire Jean Claude, umukozi w'umuryango Give Directly ufatanya na Leta guteza imbere abaturage, yavuze ko aya mafaranga bayatanga mu byiciro bibiri.

Uyu mushinga akarere ugezemo ukorera nu mirenge itari munsi y'itatu. Umurenge wa Kageyo utuwe n'ingo zirenga 5000, biteganyijwe ko mu batuye umurenge wa Kageyo ingo 99% zizahabwa aya mafaranga.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ihitiramo uyu muryango akarere ukoreramo, akarere kagahitiramo imirenge ikennye kurusha indi.

Ati "Ni amafaranga atishyurwa, icyo dukeneye ko abaturage bazatwishyura, bakaba bishyuye na Leta ni uko bakora bakiteza imbere".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukunduhirwe Benjamine yasabye abagiye guhabwa amafaranga kuvugisha ukuri no kwirinda kuyasesagura.

Ati 'Turabasaba kuzavugisha ukuri mu ikusanyamakuru, guhitamo imishinga izabateza imbere igendanye n'aho batuye, ikindi bakirinda gutanga ruswa".

Umubare w'amafaranga yose azatangwa mu karere ka Ngororero nturamenyekana. Aya mafaranga ntabwo atangwa hagendewe ku byiciro by'ubudehe, ahubwo abakozi ba Give Directly bajya mu giturage bakazenguruka urugo ku rundi bareba uko abagize umuryango babayeho.

Uyu mushinga wo guha abaturage amafaranga wahereye mu karere ka Ngoma n'aka Gisagara kuri ubu uri gukorera mu turere twa Nyamagabe na Ngororero.

Magingo aya mu Rwanda hose ingo ibihumbi 147 zimaze guhabwa aya mafaranga. Amaze gutangwa yose hamwe arenga miliyari 60 Frw.

Abaturage bishimiye ibihumbi 820 agiye guhabwa buri rugo bavuga ko azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bari baraburiye ibishoro
Abaturage basabwe kubyaza umusaruro ayo mafaranga bagiye guhabwa
Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine asaba abaturage kuzirinda kwaya aya mafaranga bagiye guhabwa
Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga wo guha abaturage amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-itishoboye-igiye-guhabwa-amafaranga-atishyurwa-yo-kwiteza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 22, July 2025