Hazaca uwambaye! Menya ahazatangirwa ibihembo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyiteguro y'ahazabera ibi birori igeze kure. Ndetse James uri mu bakinnyi b'imena muri iyi filime, avuga ko yiteguye kuzitwara neza muri ibi bihembo.

Uyu musore usanzwe ari umunyamakuru w'ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), avuga ko adafite amajwi menshi mu matora ari kubera kuri Inyarwanda kuko ari no gutora bagenzi be bahatanye muri iyi filime.

Ndayirukiye Fleury ufata amashusho y'iyi filime [Umugabo wa Usanase Bahavu Jeannette], yavuze ko buri kimwe cyamaze gushyirwa ku murongo kugira ngo ibirori byo gutanga ibi bihembo bizagende neza. Ati 'Kubura ni ukanyagwa zigahera.'

Ndayirukiye yavuze ko abantu bakwiye kwitega ibishya muri ibi bihembo. Abiteramo urwenya akavuga ko azasusurutsa benshi binyuze mu kubaririmbira.

Yanavuze ko hazaba n'umwanya wo kwerekana filime zabo batunganya abantu bakunda. Avuga ko hatumiwe abantu benshi b'ibyamamare muri ibi birori.

Kwitabira ibi birori birasaba kuba ufite 'invitation' ikwemerera kwinjira, ariko kandi waranikingije Covid-19 kandi wipimishije.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gutanga ibihembo n'ibindi binyuranye.

Israel Dusabimana [Papa Tracy muri filime] yavuze ko yiteguye itangwa ry'ibi bihembo, kandi 'ni ibintu twasengeye'. Anavuga ko yamaze gutegura umwambaro azambara kuri uwo munsi.

Mu majwi rurageretse! Mu cyiciro cy'abagabo [Best Actor], Aime Valens ni we uyoboye abandi n'amajwi 4,732 agakurikirwa na Israel Dusabimana ufite amajwi 4,330.

Mu cyiciro cy'abasore [Best Actor], Frank Niyonkuru ni we uri imbere n'amajwi 910 agakurikirwa na Cyprien Nteziryayo aho afite amajwi 478.

Mu cyiciro cy'abakobwa [Best Actress] Pertinah Urwibutso [Lidia] ayoboye abandi n'amajwi 3, 920 n'aho Nicole Uwase [Kelly] afite amajwi 3,602.

Esperance Uwamurera [Mama Tracy] ari imbere n'amajwi 2561 mu cyiciro 'Best Popularity] agakurikirwa na Rehema Uwase [Tracy] ufite amajwi 2, 136.

Mu cyiciro cy'abagore [Best Actress] Justine Musabyeyezu [Tante Dorcas] afite amajwi 3, 460 agakurikirwa na Angelique Uwamaliya [Maman Kami na Keza] ufite amajwi 2, 966.

Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye mu bihembo Impanga Series Awards

Mishel Rahmah, umukinnyi wa filime muri 'Impanga' yashishikarije abantu kudacikwa n'ibi bihembo

Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette yakanguriye abantu kwitabira itangwa ry'ibi bihembo 

Usanase Bahavu Jeannette yasuye inyubako ya Masterpiece [Hahoze hitwa Sar Motors] i Remera Â 

Uhereye ibumoso: Urwibutso Pertinah [Lidia], Byukusenge Adeline [Noella] na Usanase Bahavu Jeannette [Kami]

KANDA HANO UMENYE BYINSHI AZAHABERAIBIRORI BYO GUTANGA IBIHEMBO 'IMPANGA SERIES AWARDS'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115754/hazaca-uwambaye-menya-ahazatangirwa-ibihembo-impanga-series-awards-115754.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)