Gutera ishyamba, korora ingurube no gucuruza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, aho bari mu mwiherero uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata muri Bugesera.

Bayimuritse imbere y'Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abakozi batatu ba Banki ya Kigali ari bo Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi, Dadi Niwenjye, Umuyobozi Ushinzwe amashami ya Bk, Nicole Kamanzi n'Umuyobozi w'inzobere ushinzwe kujya inama no gutegura imishinga, Emmanuel Gashagaza.

Ba Nyampinga banyuze imbere y'abari bagize akanama buri wese avuga umushinga we, impamvu yawuhisemo, uko asha kuwukora n'uko abona washyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye kandi mu gihe kitarambiranye.

Iyi mishinga aba bakobwa bamuritse ntaho ihuriye n'iyo bagiye bavuga mu gihe cy'amajonjora. Buri mukobwa yinjira muri Miss Rwanda anafite umushinga w'ubucuruzi wo kwiteza imbere ari nawo uterwa inkunga na Banki ya Kigali. 

Gusa birashoboka ko umukobwa ashobora kuvugurura umushinga yatanze yiyamamaza akaba ari wo atanga muri iki gice.

Umukobwa utsinze agahiga abandi mu kugira umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] ahabwa umushahara ungana na 500,000 Frw buri kwezi, akaba na Ambasaderi wa Banki ya Kigali.

Umwaka ushize Musana Teta Hense ni we wahize abandi mu kugira umushinga wihariye.

Umukobwa utsinze anaterwa inkunga mu gushyira mu bikorwa umushinga we, harimo ubujyanama n'ibindi. Teta yatewe inkunga ya miliyoni 24 Frw.

Umushinga we ni ugukora ibikombe bikozwe mu mpapuro zitangiza ibidukikije.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo hamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, hatangazwe n'abandi begukanye andi makamba atangwa muri iri rushanwa kugeza ku mukobwa wahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya.

Ni mu birori bizabera muri Intare Conference Arena bisusurutswe n'umuhanzi Bruce Melodie, abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Dj Toxxyk na Dj Ira.

IMISHINGA IRIMO AGASHYA YAMURITSWE N'ABAKOBWA BAHATANYE:

1. Uwimana Jeannette: Uyu mukobwa ufite ubumuga yavuze ko umushinga urimo agashya ujyanye no gutangiza ubworozi bw'ingurube.

2. Bahali Ruth: Yavuze ko afite umushinga yise 'Higa mu ntambwe', uri muri kompanyi ye izajya ikora amakinamico y'uruhererekane itambuka kuri Radio, filime n'ibindi.

3. Ikirezi Musoni Kevine: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gukora Application na Website abantu bazajya bifashisha bishyuriraho amatike bigafasha abantu kwitabira imodoka rusange (Public transport), ngo bikagabanya ihumana ry'ikirere.

4. Leila Franca Kalila: Yavuze ko ashaka gukemura ikibazo cy'amasabune ahenze ku isoko, agakora amasabune menshi kandi yakwifashishwa mu bintu bitandukanye.

Iyi sabune ukaba ushobora kuyoga, kuyimesesha n'ibindi. Yavuze ko izi sabune zizajya ziboneka muri 'Boutique', ibintu avuga ko bizatuma zihenduka, kuko zizanakorerwa mu Rwanda.

Mu masabune azakora harimo n'isabune z'amazi (liquid soaps). Yifuza gukora ibifite ireme ariko binahendutse.

5. Kayumba Darina: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kujya akora ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo, kigaruka ku bumenyi rusange.

Yifuza kuba umuyobozi w'ibiganiro ukomeye w'ikirangirire, nk'umunyamerikakazi Oprah Winfrey. Yanavuze ko ashaka gukora urubuga rwa YouTube kuko benshi batakireba Televiziyo.

6. Kazeneza Marie Merci: Umushinga we yawise 'Smart Hub project', ukubiyemo Application izaba irimo amashusho (Video) asekeje ariko irimo inyigisho zagenewe abana.

Aha yagaragaje ko ikibazo cyagaragaye kuri Youtube ari uburyo abana bashiduka bari no kureba video zitabagenewe. Iyi Application isanzwe ikora aho umuntu yishyura 800 ku kwezi.

7. Keza Maolithia: Yavuze ko afite umushinga wo kujya ahuza abantu bafite imishinga myiza akabahuza n'abashoramari, cyangwa se n'abandi babafasha gushyira mu ngiro imishinga yabo.

8. Keza Melissa: Yavuze ko ashaka gukora ubukangurambaga agashishikariza urubyiruko kujya mu buvumvu, hakaboneka ubuki ku isoko bwiza bwatunganyirijwe mu Rwanda.

9. Muringa Jessica: Umushinga w'uyu mukobwa uzibanda ku bucuruzi bw'isambaza.

10. Mutabazi Isingizwe Sabine: Yavuze ko umushinga we ari ubworozi bw'inkoko.

11. Mugabekazi Ndahiro Queen: Yasobanuye ko umushinga we urimo agashya, ashaka gukora ari ukubyuza umusaruro ibishishwa by'umuceri bikavamo ibicanishwa. Avuga ko atari ibishishwa gusa, ahubwo ari ibintu byose abantu babona ko ari imyanda.

12. Nshuti Divine Muheto: Yavuze ko azashinga ikigo cyo kurereramo abana mu gihe ababyeyi babo bafite nk'indi mirimo ku buryo azajya aha akazi abakozi babizobereyemo kurera no kwita ku bana hanyuma ababyeyi babo bakamwishyura.

13. Ruzindana Kelia: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gushyiraho 'Application' izajya ihuza abakozi n'abakoresha.

14. Amanda Saro: Arashaka gukora umushinga w'ubuhinzi bw'ibihumyo.

15. Umuhoza Emma Pascaline: Umushinga we ni ugushaka isoko ry'amashyamba. 

Yavuze ko azajya atema ibiti mu mashyamba, atere ibindi hanyuma abyazemo ibikoresho bikozwe mu mbaho nk'intebe n'ibindi... Ngo agashya karimo ni uko ari umukobwa abandi ari abagabo bari muri uyu murimo.

16. Umurerwa Bahenda Arlette Amanda: Umushinga we werekeranye no guhanga Application iranga ahari inzu z'ubugeni nka Inema Arts Center n'ahandi.

17. Uwikuzo Marie Magnificat: Yavuze ko afite umushinga wo gukora amasabune asanzwe n'amasabune y'amazi yifashishwa mu masuku, guteka, gukaraba kumesa n'ibindi.

Avuga ko yatangiye kuzikora n'ubwo adafite ibyangombwa. Amafaranga yabona yayashora no mu gushaka ibikenewe byose ngo atangire neza.

18. Uwimana Marlene: Afite amasabune asanzwe akora y'amazi (liquid soap), umwihariko wayo ni uko yo aronderezwa, ku buryo amajerekani wakoreshaga kuri aya asanzwe ukoresha gake cyane. Yavuze ko yatangiye kugemurira amasabune ibigo bitandukanye.

19. Uwimanzi Vanessa: Yavuze ko ashaka gukora umushinga ujyanye no kunga abantu agaha imirimo abunzi n'abajyanama.
Umuhoza Emma Pascaline yifashishije 'Projector' mu gusobanura neza umushinga we wo kubyaza umusaruro amashyamba 

Bahali Ruth yavuze ko ashaka kujya anyuza kuri Radio amakinamico y'uruhererekane 

Uwimana Marlene yifashishije 'Projector' yavuze ko umushinga we watangiye gukora kandi ko hari ibigo bakorana Â Ã‚ Ã‚ 

Amanda Saro yavuze ko ashaka gukora umushinga wihariye w'ubuhinzi bw'ibihumyo

Nshuti Divine Muheto arashaka gushinga ikigo kizajya kita ku bana mu gihe ababyeyi babo bafite indi mirimo 

Kayumba Darina yavuze ko ashaka gutangiza ibiganiro kuri Televiziyo akanashinga Youtube

Umurerwa Bahenda Arlette Amanda azashinga Application iranga ahari inzu z'ubugeni 

Ndahiro Mugabekazi Queen yavuze ko ashaka kubyaza umusaruro ibifatwa nk'imyanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115605/gutera-ishyamba-korora-ingurube-no-gucuruza-isambaza-abakobwa-19-bamuritse-imishinga-irimo-115605.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)