Abatuye ku Kirwa cya Gahaya batakambiye Abadepite kubera umushoramari ugiye kubakura mu mitungo yabo ku ngurane batemera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo aba baturage babisabye ubwo itsinda ry'abadepite mu nteko nshingamategeko y'u Rwanda basuraga Gihaya kuri uyu wa mbere.

Ikibazo cy'iyimurwa ritavugwaho rumwe ry'abatuye Gihaya kimaze imyaka isaga itandatu ni cyo kibanzweho mu byo aba baturage babajije izi ntumwa za rubanda.

Ubutaka bw'icyo kirwa bungana na hegitati 68 burashakwa n'ikigo cy'ishoramari mu by'amahoteri Kigali View Hotel & Apartments Limited, ariko abahatuye ntibemeranya nacyo ku ngurane bahabwa.

Ibi ari nabyo bongeye gusubiriramo abadepite, babasaba ko babavuganira iki kibazo kikabonerwa umuti.

Impungenge z'imibereho yabo nyuma yo kwimurwa, abakihatuye barazishingira ku buzima bavuga ko ari bubi bagenzi babo bimutse mbere babayemo aho bagiye.

Umusore wavuganye n'Ijwi ry'Amerika avuga ko umuryango wabo ugizwe n'abantu 11 wahawe miliyoni ebyiri n'igice ku mitungo bagiraga aha ku Gihaya irimo n'inzu bari batuyemo, ariko ubuzima bwaranze we arahagaruka.

Nta gisubizo gikemura by'ako kanya ingorane aba baturage bagaragaza zo kwimurwa mu mitungo yabo bahenzwe izi ntumwa za rubanda zatanze.

Icyakora depite Balikana Eugene akizeza abanya Gihaya ko bagiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Ibikorwa byo kwimura abaturage ku kirwa cya Gihaya birareba abasaga 1,400 bibumbiye mu miryango 215.

Ni muri gahunda y'ishoramari ryo kubaka kuri iki kirwa batuyeho hoteli ijyanye n'igihe, ariko abahatuye bakifuza ko bahabwa ingurane yabashoboza kubona ahandi batura.

Ibitari ibyo naho abagihari bagasaba ko uwo mushoramari yagumana aho yaguze nabo akabarekera ahabo batuye.

Ibibazo nk'ibi by'ingurane zitavugwaho rumwe hagati y'abashoramari, inzego za leta n'abaturage, si umwihariko wa Gihaya ya Rusizi, ahubwo kiboneka hafi mu bice byose by'igihugu.

Depite Eugene Balikana yijeje ubuvugizi abatuye ikirwa cya Gahaya



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abatuye-ku-Kirwa-cya-Gahaya-batakambiye-Abadepite-kubera-umushoramari-ugiye-kubakura-mu-mitungo-yabo-ku-ngurane-batemera

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)