Nyamirambo: Umunyegare yaguye mu mpanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, imbere y'Ishuri ribanza ryo ku Intwari i Nyamirambo.

Ababibonye babwiye IGIHE ko umunyegare yakoze impanuka nyuma yo gushaka kunyura kuri " dos d' âne " afite umuvuduko ukabije.

Umumotari witwa Byukusenge Antoine yagize ati 'Yaje yiruka cyane noneho ageze kuri " dos d' âne " igare riramutumbagiza rimunaga hejuru ahushura umugenzi wari urimo kwambuka umuhanda maze we ahita akubita umutwe hasi ahita ashiramo umwuka.'

Yakomeje avuga ko umugenzi wari uri kwambuka we ntacyo yabaye. Yavuze ko imbangukiragutabara yahise ihagera ariko isanga uwo munyonzi yamaze gupfa.

Ifoto yo hejuru irerekana imbere y'Ishuri ry'Intwari aho impanuka yabereye




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-umunyegare-yaguye-mu-mpanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)