Icyamamare José Maria Bakero wakiniye FC Barcelona arasura u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda
José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda

Urwo ruzinduko rukaba ruje mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere ry'umupira w'amaguru, hamwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nk'umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

FERWAFA) yatangaje ko tariki 8 Gashyantare 2022, uwo munyabigwi azagirana umwiherero n'abatoza b'amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore, ndetse n'abagize 'staff technique' y'ikipe y'igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye, ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uwo munyabigwi kandi azasura Pariki y'Ibirunga n'iy'Akagera ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

José Maria Bakero Escudero, yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Barcelona izwi nka Dream Team, hagati y'umwaka wa 1988 na 1997, akayikinira imikino 329 atwara ibikombe 13.

José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike
José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike



Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/icyamamare-jose-maria-bakero-wakiniye-fc-barcelona-arasura-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)