APR FC itsinze Rutsiro isoza imikino ibanza iyoboye urutonde #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasozwaga imikino ibanza ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rutsiro kuri Stade Umuganda yari yakiriye APR FC mu mukino w'ikirarane.

APR FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45 w'igice cya mbere, ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert umunyezamu wa Rutsiro ntiyabasha kugarura umupira.

Ku munota wa 61 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick. Ikipe ya Rutsiro yabonye amahirwe yo kwishyura aho penaliti ku munota wa 82 n'uwa 86, ariko zose irazihusha.

APR FC isoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 34, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite 29, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n'amanota 26.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-rutsiro-isoza-imikino-ibanza-iyoboye-urutonde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)