Umunyezamu wa Rayon Sports yahishuye impamvu yahaye Ndoli Jean Claude impano itangaje, icyo yifuzaga nticyabaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yavuze ko impamvu yahaye Ndoli Jean Claude impano ari uko uyu munyezamu bamufashije cyane mu rugendo rwe rwa ruhago, bikaba byari mu nzira yo kumushimira.

Ibi byabaye nyuma y'uko uyu musore ukiri muto yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru ndetse agakina umukino we wa mbere aho Amavubi yatsinze Guinea mu mukino wa gicuti 3-0 tariki ya 3 Mutarama 2022.

Nyuma y'uyu mukino nk'uko Ndoli Jean Claude aheruka kubitangariza ISIMBI, Adolphe yagiye kumureba amuha impano ya Ga (gants) nk'igikoresho bakenera mu kazi kabo ka buri munsi, yamushimiraga uko yamufashije.

Ati "Adolphe yambwiye ko namubereye icyitegererezo kandi koko Adolphe ndamuzi akiri umwana kuko mvuye muri CHAN ya 2011 namuhaye umupira wanditseho Ndoli, agenda yishimye, ejobundi ahamagawe mu ikipe y'igihugu amaze gukina umukino we wa mbere, ntiyakinjizwa n'igitego (cleansheet) nanjye yampaye Gants, arambwira ngo mukuru wanjye waramfashije mu rugendo rwanjye."

Aganira na ISIMBI, Adolphe Hakizimana yavuze ko impamvu yahisemo kumuha iyi mpano nta yindi ari ukumushimira kuko yamufashije kuva akiri umwana, ibintu yumvaga bidashoboka.

Ati "Ndoli yaramfashije cyane nk'iri muto, agikina muri APR FC yampaye ibintu byinshi pe, nanjye ubwanjye ni ibintu bitajya bimva ku mutima nubwo ntabona icyo namwitura, kuko ni umuntu washyize itafari rikomeye ku rugendo rwanjye."

Yakomeje avuga ko ikintu cyamuteye kumuha gants ari uko ari cyo gikoresho cy'ingenzi mu kazi kabo.

Ati "oya nta kindi ni izo gants kuko ni cyo kintu nzi ko twese dukenera nk'abanyezamu, numva ko nanjye namutungura nk'uko na we yajyaga abinkora kera nkikina kwa Yves mu Rugunga we akinira Amavubi abanzamo."

"Twahuriye kuri stade arinyikundira, ukumva umuntu nk'uriya araguhamagaye ngo uri he murumuna wanjye, uze gushaka ukuntu ugera aha ngaha hari akantu naguteguriye, akamfasha no mu buzima busanzwe, n'ubu aracyamfasha."

Adolphe avuga ko yari afite inzozi zo kuzabona umunsi umwe yakinanye na Ndoli Jean Claude yaba mu ikipe y'igihugu cyangwa ahandi ariko bisa n'ibidashoboka kuko mu ikipe y'igihugu yo yamaze kuyisezeramo, gusa yizeye ko bazahura ari umutoza akamutoza.

Adolphe Hakizimana ni umunyezamu urimo kuzamuka neza, yinjiye muri Rayon Sports muri 2019 avuye mu irerero ry'Isonga.

Nyuma yo gukina umukino we wa mbere mu Mavubi makuru yagiye gushimira Ndoli Jean Claude
Ndoli Jean Claude ngo yaramufashije cyane
Adolphe Hakizimana asanzwe ari umunyezamu wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-yahishuye-impamvu-yahaye-ndoli-jean-claude-impano-itangaje-icyo-yifuzaga-nticyabaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)