Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje ko myugariro ukomoka muri Ghana, Lamime Moro wavuye muri iyi kipe asabye uruhushya ashobora kutayigarukamo kuko ubu hari ikipe bari mu biganiro.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yinjiye muri AS Kigali muri Nzeri 2021 ayisinyira umwaka umwe, mu Kuboza yaje gusaba uruhushya rw'iminsi 10 ngo ajye iwabo gukemura ikibazo, gusa kuva icyo gihe ntaragaruka.
Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, yavuze ko uyu mukinnyi ashobora kutazagaruka kuko hari ikipe bari mu biganiro kandi bikaba byarakozwe bikurikije amategeko nk'uko biri mu masezerano ye.
Ati "Lamine ari mu biganiro n'ikipe nshya kuko dufitanye amasezerano y'umwaka umwe ariko harimo ko imikino ibanza irangiye yemerewe kuba yashaka ikipe, ubwo rero arabyemerewe, yaratangiye nta nubwo bararangizanya, twamubwiye ko nibirangira azatubwira tukamuha urupapuro rumurekura (release letter) ntabwo turarwohereza."
"Ariko ayibonye nk'uko twabyumvikanye tuzahita turwohereza cyane ko twumvikana na we tumugura hari ukuntu atatugoye byari bitworoheye."
Amakuru avuga ko uyu myugariro wakiniye ikipe ya Yanga muri Tanzania ari nayo yavuyemo aza muri AS Kigali ari mu biganiro bya nyuma n'ikipe yo muri Libya ngo abe ari yo yazerekezamo.