Tanzania: Umunyeshuri wa Kaminuza agiye guhatanira kuyoboka Inteko Ishinga Amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Amos Sollo
Amos Sollo

Mu gihe gahunda yo gufata impapuro zo guhatanira uwo mwanya, ku bazahagararira ishyaka rya 'Chama Cha Mapinduzi (CCM) igeze ku munsi wa gatatu, Umunyeshuri wo muri Kaminuza yitiriwe Mwalimu Nyerere (MNMA), witwa Amos Sollo w'imyaka 26, na we yagaragaje ko ashaka guhatanira uwo mwanya.

Sollo ngo yageze ahakorera 'CCM' mu Mudugudu wa Lumumba mu Mujyi wa Dar es Salaam ki itariki 12 Mutarama 2022.

Aganiro n'Ikinyamakuru 'Mwananchi' nyuma yo gusohoka aho mu biro bya CCM, Sollo yavuze ko ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza, akaba yiga mu ishami ry'ubukungu n'iterambere, akaba yaje mu biro bya CCM kubaza ibikurikizwa kugira ngo umuntu ahabwe impapuro zimwemerera guhatanira uwo mwanya.

Sollo yagize ati "Nafashe umwanzuro wo kuza hano mu biro by'ishyaka kubaza uko bigenda kugira ngo umuntu abone impapuro 'fomu', bityo nanjye nzuzuze kuko nifuza guhatanira umwanya wa Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ni uko bambwira ko bisaba kwishyura Miliyoni imwe y'amashiringi ya Tanzania'.

Ati "Ariko kugeza ubu, mfite 300.000 by'amashilingi, harimo Amashilingi 100.000 mfite n'andi 200.000 ari kuri Banki, ubu ngiye kugenda nsaba abantu banyongerere kugira ngo nshobore guhabwa izo mpapuro, kuko ubushake n'impamvu zo kwicara kuri iyo ntebe ya Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ndabifite, natwe urubyiruko turashoboye".

Asobanura ubunararibonye yaba afite mu bijyanye n'ubuyobozi, yavuze ko yigeze kuba umwe mu badepite bahagarariye iby'ubukungu muri iyo Kaminuza yigamo, kandi ko yigeze guhatanira kuba Perezida wa Repubulika ubwo yari muri Kaminuza ya Maswa, ndetse ko no mu minsi ya vuba aha, ashoje manda ye ku buyobozi bw'ihuriro ry'abanyeshuri biga ibijyanye n'ubukungu muri iyo Kaminuza.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-umunyeshuri-wa-kaminuza-agiye-guhatanira-kuyoboka-inteko-ishinga-amategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)