Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa 12 izahuramo na Musanze FC, ni imyitozo itagaragayemo abakinnyi 4 kubera impamvu zitandukanye.
Ni imyitozo yasubukuwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri, ni nyuma y'uko Minisitiri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu gisata cy'imikino.
Iyi myitozo yabaye ku gicumansi mu Nzove, ni mu gihe mu gitondo bari bipimishije Coronavirus n'aho ku wa Mbere ikipe ikaba yari yahawe urukingo rushimangira.
Mu bakinnyi bakoze imyitozo ntibarimo Mitima Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba.
Uretse Abouba Bashunga wahawe uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa muri Portugal, abandi bose ngo bafite ikibazo cy'uburwayi nk'uko umutoza wungirije Sacha yabitangaje.
Rayon Sports irimo kwitegura umukino w'umunsi wa 12 izakinamo na Musanze FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 19.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ibura-abakinnyi-4-yasubukuye-imyitozo-amafoto