Ku wa 1 Mutarama 2022 ni bwo Dj Phil Peter yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agafoto' yakoranye n'umuhanzikazi Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone.
Rafiki avuga ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka yatunguwe kuko inyikirizo yayo imeze neza nk'indirimbo umwana we w'umuhungu Mugisha Fleury yari yarahimbye akajya ayiririmba amufata amajwi kuri telefoni ku buryo biteguraga kuzayikora.
Uyu muhanzi avuga ko ibitekerezo by'izi ndirimbo bisa. Ati 'Umuhungu wanjye yari yarampimbiye indirimbo yitwa 'Ifoto', ba Phil Peter bagiye gusohora indirimbo basohora indirimbo ifite inyikirizo neza neza ijya kumera nka yo.'
'Urumva ako kantu karambabaje, kuko numvaga tuzayikorana n'umwana wanjye mu biruhuko bikuru by'ishuri. Kwa kundi uba utekereza ibintu n'abandi bakabitekereza."
Rafiki avuga ko umwana we yajyaga aririmba agira ati 'Ifoto aha hantu shahu mpaririye ifoto'. Ni mu gihe inyikirizo y'indirimbo ya Phil Peter igira iti 'Reka nifatire ifoto, â¦.'
Akomeza avuga ko ubu umwana we w'umuhungu agejeje imyaka icyenda y'amavuko kandi ko yatangiye kugaragaza gukunda umuziki, ku buryo hari amahirwe menshi y'uko ashobora kuzakora umuziki.
Rafiki avuga ko n'ubwo Phil Peter yamutanze igitekerezo cy'indirimbo yubakiye ku ifoto, mu biruhuko bikuru by'amashuri arashaka ko we n'umwana we bazakora indirimbo nk'iyi.
Ati "Byarambabaje kuba barayintanze, ubu ntegereje ibintu azambwira ashobora guhita avuga ati 'Papa ntubona ko ya ndirimbo bahise bayikora."
Rafiki atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora indirimbo 'Duceze' yagereye cyane mu njyana ya Aforbeat na Reggae.
Ni imwe mu ndirimbo zigize Album uyu muhanzi aherutse gusohora, akavuga ko yitegura gushyira hanze buri indirimbo imwe ikubiyeho.Album 'Tuyorane' igizwe n'indirimbo 11 harimo iyo yakoranye n'umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.
Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi afitiye abafana be.
Ati 'Album nayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi dufitanye n'abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n'abafana. Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album 'Tuyorane'."
Iriho indirimbo 'Hello' yakoranye na B-Threy, 'Duceze', 'Party' yakoranye na Dj Marnaud, 'Icoco', 'Merci', 'Mary Jane' yakoranye na Ras Ngabo, 'Misiyo', Tuyorane' yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, 'Igikobwa Remix', 'Funga Bouche' na 'Champion' yakoranye na Jado.

Rafiki yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Duceze' iri kuri Album ye nshya 
Rafiki yavuze ko umwana we yari yamuhaye igitekerezo cyo kuyiririmba ku ifoto yatangiye no kumufata amajwi ashiduka yaririmbwe na Phil Peter
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DUCEZE' YA RAFIKI
  ">