Perezida Samia Suluhu yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Perezida Samia yatanze yavuze ko yababajwe n'izo mpfu zabayeho, anihanganisha ababuze ababo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Samia yagize ati 'Nababajwe cyane n'impfu z'abantu 14, harimo n'abanyamakuru 6, zabayeho ubwo imodoka imwe mu zari kumwe n'Umuyobozi w'Intara ya Mwanza igonganye n'imodoka itwara abagenzi 'Daladala'. Nihanganishije ababuze ababo, abanyamakuru n'imiryango yose. Imana yakire roho za ba nyakwigendera kandi n'abakomeretse bakire vuba'.

Aganira n'Ikinyamakuru 'Mwananchi' cyandikirwa muri Tanzania, Umuyobozi w'Akarere ka Busega, Gabriel Zakaria, yemeje ko hapfuye abantu 14, harimo 11 bahise bapfa ako kanya impanuka ikimara kuba, ndetse n'abandi 3 bapfuye nyuma y'aho gato.

Yagize ati 'Ni byo koko, impanuka yabaye, abantu 11 bapfira aho impanuka yabereye, harimo abanyamakuru n'umushoferi wabo ndetse n'abandi bari bari mu yindi modoka. Mu minota mikeya nyuma y'uko abakomeretse bagejejwe ku ivuriro rya Nasa, abandi batatu bahise bapfa'.

Polisi yo yatangaje ko icyateye iyo mpanuka yahitanye abo 14, ari umuvuduko ukabije. Imibiri y'abaguye muri iyo mpanuka biteganyijwe ko isezerwaho bwa nyuma ikanashyingurwa uyu munsi tariki 12 Mutarama 2022.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-samia-suluhu-yihanganishije-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-yahitanye-14

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)