Padiri w'umuraperi w'umunyarwanda akomeje kunguka abafana benshi mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'aho akoze indirimbo ebyiri agashyiramo Abadage biga hamwe. Izo ndirimbo ni 'Igitangaza' na 'Love-d you' bikaba biri kugaragara ko akomeje gutangaza benshi nk'uko bigaragazwa n'umubare munini w'ibinyamakuru bimaze kumwandikaho.

Mu biganiro agirana n'abanyamakuru, padiri Jean François Uwimana avuga ko abenshi bamubaza uko igitekerezo cyo gukora umuziki mu buryo awukoramo cyaje.

Padiri Jean François Uwimana
Padiri Jean François Uwimana

Mu kubasubiza agira ati 'Jye ariko iwacu bazi ko ndapa. Numvise urubyiruko ruvuga ko rukeneye umuziki utuma banyeganyega kurushaho kuko batakomeza kuririmba mu njyana ya 'Tubabarire Nyagasani' nyuma ya misa ngo basinzira, ubwo rero mfata imiririmbire (style) itandukanye nshyiramo amagambo y'iyobokamana ni uko byatangiye'.

Indirimbo ziri kugarukwaho cyane ni 'Love-d you' akoze vuba aha na 'Araturinda' yakoze mbere y'uko yerekeza mu Budage. Izo nkuru zigaragaza uburyo amaze kwandika izina muri kiriya gihugu mu buryo bw'ivugabutumwa batari bamenyereye, aho usanga kuva ahitwa Thueringen aho yiga kugera i Berlin mu murwa mukuru w'u Budage inkuru bagarukaho ari umupadiri w'umuraperi ukomoka i Rwanda.

Reba indirimbo ya Padiri Jean François Uwimana - Love-d you




Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/padiri-w-umuraperi-w-umunyarwanda-akomeje-kunguka-abafana-benshi-mu-budage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)